Umujura (Igice cya 3) Pastor Desire

Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. (Yohana 10:10)

3. Satani ni umurimbuzi

Iyo hakoreshejwe ijambo kurimbura bivuga kumaraho ikintu ku buryo kitazongera kwibukwa, Satani rero ni umurimbuzi, kuva atangiye urugamba rwo kurwanya umuntu yifuje kumurimbura.

Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi yagiye ishaka uburyo yarokora umuntu, ni muri ubwo buryo yatanze Yesu, na mbere y’uko aza rimwe na rimwe yaratabara iyo byabaga byakomeye ahantu hose uzasoma ngo Malayika ukomeye, Malayika w’Imana byasobanuraga Yesu. Mu gihe cyaba Saduraka bari mu muriro umwami yahishuriweko ishusho yuwa 4 isa n’umwana w’Imana.

Satani yanduza abantu kugeza ubwo Imana itakwihanganira ubwo bubi ikabarimbura: kubwa Nowa abantu baranduye kugeza ubwo Imana yicuza icyo yaremeye umuntu, Sodomu, Egiputa, no muri iki gihe cyacu abantu bari kuba babi ku buryo Imana yateguye umuriro uzatwika isi n’abayirimo. 

Uyu murimbuzi ntawe atinya:

Yashatse kwica Yesu yavutse arimbura abana b’impinja Yesu ararokoka, amutega ari mu masengesho y’iminsi 40 amugabaho ibitero bigwa nk’imvura ibice bitatu bigize umuntu byaratewe( guhindura ibuye umugati=ibitunga umubiri+ kumuramya akamuha ubutunzi bw’isi= Umwuka n’icyo gice kiramya + amuzamura hejuru y’urusengero ati imanurire hasi byanditswe ko izakurindisha abamalayika= amahitamo mabi aba mu bugingo ) 

Yamutegeye mu bakuru b’idini bashaka ku mwica mbere akabacamo, amutegera i Getsemani habuze gato ijuru riratabara, amutegera ku musalaba yari aziko abirangije kuko Yesu yarapfuye aranahambwa.

Yesu yaje gutanga Ubugingo na we Imana yarabumuhaye azuka ku munsi wa 3 none ubu amavi yose arapfukama indimi zose zihamya kugira neza kwe. 

Dukwiye gusaba Imana Ubugingo bwinshi kuko umurimbuzi ahora ashaka uburyo ateza isi ibyago: intambara mu isi, iterabwoba, ibyorezo, imitingito, indwara zidakira, ibyemezo bifatwa n’abayobozi bakuru b’isi bizatuma abantu bashiraho buhoro buhoro, ubutinganyi n’ibindi...

Abo Satani ahiga kuruta abandi n’abantu b’Imana bakiriye Yesu nk’umukiza wabo bakiranuka, niyo mpamvu duhorana ibibazo kubw’ifuhe rya Satani yifuza kuturimbura ariko duhumure Yesu yanesheje isi. 

Dusenge: Mana turi mu isi uturinde umurimbuzi uhiga Ubugingo bwacu n’imibiri Ubugingo bwacu bube ubw’igiciro kuri wowe mu izina rya Yesu Kristo amen 
 
Inyigisho irakomeza ntuzacikwe.........

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor Desire
www.agakiza.org
Fcbk: Agakiza.org
Chaine YouTube: Agakiza.org