Umujura (Igice cya 2) Pastor Desire

Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. (Yohana 10:10)

2. Umujura azanwa no kwica

Kuva umuntu akoze icyaha mu ngobyi ya Edeni Imana yamubwiye ko gupfa ko azapfa, urebye ntiyahise apfa ako kanya ariko muri bya bice 3 bigize umuntu agace kitwa umwuka kahise gapfa uwo mwanya umuntu atandukana n’Imana ubwo.

Impamvu inyigisho za Yesu zari zitandukanye n’iz’Abafarisayo,abanditsi, n’abasadukayo n’uko Yesu yaje kuzura cyangwa gukiza (guha Ubugingo, ubuzima) cya gice cy’Umwuka cyapfuye kugira ngo umuntu yongere yumve Imana, asabane nayo agire ubugingo buzima. 

Mu kiganiro Yesu yagiranye na Nikodemu yamubwiye ko utabyawe n’amazi n’Umwuka utahinduka kuba umwana w’Imana kuko ikibyawe n’umubiri nacyo ni umubiri, ikibyawe n’Umwuka nacyo kikaba Umwuka kandi abamwemeye bose bakizera izina rye abaha imbaraga zibahindura kuba abana b’Imana. 

Kugeza uyu munsi intego ya Yesu ni uguhindura Umutima w’umuntu hanyuma idini ryo rireba inyuma ko ukurikiza discipline(disipulini) yaryo,ugatanga amaturo, ukitabira gahunda zose bakakwita umwizerwa nubwo cya gice cyaba kigipfuye.

Abafite Ubugingo tuzabamenyera ku mbuto zabo, ntibikenewe ko wikorera publicite( kwiyamamaza), niwera imbuto tuzamenya uwo uri we.

Umujura aracyakomeje kwica nubwo impfu agenda azita amazina atandukanye, bamwe abicisha: ubusambanyi, ibiyobyabwenge, amoko, agahinda, ubwigunge, ubutinganyi, gukunda amafranga, icyubahiro, agasuzuguro, kwiyahura, kuba mw’idini utarahindutse umutima, kwikunda, ubukene, amaganya y’isi.........

Ushobora kuba utarapfa ariko umeze nk’umwe wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko abajura bakamwambura ibintu bakamukubita bagasiga asigaje akuka gake agapfa.

Nubwo wakomeretse bikabije ariko ubwo ugihumeka isunge Yesu utanga Ubugingo bwinshi agukize kandi akuvurira ubuntu, ni ukumubwiza ukuri ibyo umujura Satani yagukoreye yiteguye kugutabara ahereye muri cya gice cy’Umwuka, n’amarangamutima yawe n’umubiri atawusize. 
 
Inyigisho irakomeza ntuzacikwe.........

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor Desire
www.agakiza.org
Fcbk: Agakiza.org
Chaine YouTube: Agakiza.org