Umujura (Igice cya 1) Pastor Desire

Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. (Yohana 10:10)
Aya magambo yavuzwe na Yesu asa naho atuburira ko tudakwiriye kwirara kuko hari umujura ubasha kutwiba iby’agaciro dufite.

Yesu yaduhishuriye ubugome bw’indengakamere uyu mujura afite burimo kwiba, kwica, kurimbura. Umuntu aramutse yikunda akamenya n’ubutunzi butagira akagero aribwo kumenya Kristo yakwirinda kugira ngo atabwamburwa.

1. Umujura azanwa no kwiba:

Kuva umuntu akoze icyaha mu ngombyi ya Edeni yibwe ibintu bikomeye biri mu bice bitatu bigize umuntu ari byo: Umwuka, Ubugingo n’umubiri.

Mu Mwuka: Twibwe ubusabane n’Imana, kugira Umutima wumva Imana, kuyiramya, Urukundo, kwishimirwa n’Imana. Kubw’iyo mpamvu twatakaje umugambi Imana yari idufiteho bituzanira urupfu.

Mu bugingo: Tuziko muri iki gice harimo, amarangamutima, amahitamo, kamere, ubwenge kuva uyu mujura aduteye twibwe amarangamutima mazima adusigira ibikomere, bityo amahitamo yacu tuyakoresha nabi, niyo mpamvu n’abanyabwenge bakora ibintu n’utarize atatinyuka gukora.

Mu mubiri icyaha cyatuzaniye imibabaro itandukanye irimo indwara, impfu za hato na hato, intambara, ubukene, twamburwa agaciro,twabuze abo twakundaga n’ibindi........
Nubwo ibi byose byabaye ariko ngufitiye Inkuru nziza: Yesu yaje kuduha Ubugingo kandi bwinshi, birasaba gusa kumwizera ukaba uhawe ubugingo buhoraho.
Ibyo uzanyuramo nyuma yo kumumenya azaguha imbaraga ukomere kandi ni nyir’ihumure ryose aduhumuriza mu makuba yacu kugirango natwe tuzahumurize abayarimo tubaha ihumure twahawe n’Imana.

Inyigisho irakomeza ntuzacikwe.........

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor Desire
www.agakiza.org
Fcbk: Agakiza.org
Chaine youtube: Agakiza.org