Umuheto wanjye siwo uzankiza. Kiyange Adda-Darlene

Zab 33: 16 -17, Nta mwami ukizwa n’uko ingabo ze ari nyinshi, intwari ntikizwa n’imbaraga zayo nyinshi. Ifarashi nta mumaro igira wo gukiza, ntizakirisha umuntu imbaraga zayo nyinshi.

Mu buzima busanzwe, umuntu akenera izindi mbaraga ziri hejuru yubushobozi bwe, kuko bidashoboka ko yumva ko yihagije kabone niyo yaba yaraminuje mu mashuri. Iyo atizera Imana yizera abapfumu. Umupfumu akamubwira ati akira izi ni impigi ujye uzikenyera zizakurinda abanzi.

Iyo afite amafaranga menshi, yumva nta mutekano afite akumva ba bantu nta cyizere abafitiye akumva akwiye gushaka ubundi burinzi, kandi iyo atahanye utwo tuntu umupfumu yamuhaye yumva akomeye akumva nta wamukoraho na busa. Ariko Bibiriya iratubwira ngo nta mwami ukizwa nuko afite ingabo nyinshi.

Hari abandi batizera abapfumu n’Imana ntibayizere, ahubwo agashaka abo kumurinda. Imbwa ku bipangu cyangwa agakodesha sosiyete ishinzwe uburinzi bw’abantu ku giti cyabo bakamurinda. Ubwo aba yumva yagerageje, ariko bibiriya iravuga ngo iyaba Uwiteka Atari we urinda umudugudu, abarinzi babera maso ubusa.

Dawidi nawe yari umuntu uhora ku rugamba arwana n’abanzi, abanzi bahoraga bamuhiga kandi icyo gihe bifashishaga amagare akururwa n’amafarashi niyo mpamvu mu mvugo ye habonekamo amafarashi cyane kuko hari aho agera akavuga ati bamwe biringira ama gare, abandi biringira amafarashi ati ariko twebwe tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu.

Nanone kandi, arongera ati nta mwami ukizwa n’uko ingabo ze ari nyinshi. Birashoboka ko yari yibutse uko yatsinze Goliyati. Yari umusore w’umugenda, ingabo zihishe mu myobo, agenda wenyine barahangana Dawidi yifashishije umuhumetso amukocora ibuye mu ruhanga arapfa. Ubwo se hari amagare n’amafarashi yari afite? Reka da. Ariko bibiriya iravuga ngo yamuteye mw’izina ry’Uwiteka nyiringabo uwo Goliyati yari yasuzuguye.

Birashoboka ko mu ntambara uri kurwana wumva ukeneye uburinzi, ukumva ukeneye izindi mbaraga zakurengera.Uwiteka wenyine niwe Wabasha kukurengera. Dawidi byamuteye ubwoba abona akeneye izindi mbaraga, aravuga ati nduburira amaso yanjye ku misozi, mbe gutabarwa kwanjye kwava he? Aribaza aranisubiza ati ku Witeka niho guturuka. Yabonaga amafarashi abasha kwiruka ariko ntasige umwambi w’umwazi. Kandi asanga iyo ahanganiye n’umwanzi kw’ifarashi, ya farashi nta kindi kintu imufasha ngo ibe yarwanya uwo mwanzi umumereye nabi aravuga ati ifarashi nta mumaro igira wo gukiza. Nyirayo iyo bamurashe agarama aho ikajya ku ruhande ikarisha.
Kwiringira Uwiteka bigira umumaro mwinshi kuruta kwiringira abakomeye. Ushobora kwigwirizaho uburinzi n’ubutabazi budasanzwe, ariko niba Uwiteka atarimo ni ubusa byose. Gusa Imana ntizareka kukugirira neza kuko itita ku buswa bwacu, ariko imbaraga zayo zigira umumaro iyo uzizeye. Shakisha uburinzi muri Yesu niwe wenyine utabara ntatsindwe.

Nubwo bikomeye, nubwo bimaze imyaka myinshi wijya mu bapfumu, komeza wizere Imana izagutabara. Nubwo ku misozi nta butabazi wahabona ariko Uwiteka akwegereye kuruta uko wabyibwira. Iturinda ntihunikira nta nubwo isinzira. Nta mwami ukizwa n’uko ingabo ze ari nyinshi, Uwiteka aba yabigizemo uruhare kandi nta warushaga ubutwari Dawidi ariko amaso ye yamwerekaga ko ntacyo yageraho atarikumwe nayo. Kenshi iyo umuntu afite ibintu bimuhagaze imbere cyane bisaba amafaranga, iyo ayabuze kenshi yihutira gutekereza abantu bazayamuha, aho yayiba, cyangwa incuti ze ko zamurwanaho. Ariko Iyo umuntu yiringiye Uwiteka nawe ntabwo amutererana. Sigaho rero kwiringira akazi, abakomeye, abapfumu, ubuhanga bwo kwiba, reka have sigaho, ibyo byose ni amafarashi, nta mbaraga bifite zo kugukiza.

Hari umukobwa yari umunyabwenge mw’ishuri cyane mu buryo buri wese yabashaga kubibona ariko icyantangazaga iyo ikizami cyabaga kigeze, wabonaga agenda atanga ibyifuzo ati munsengere mfite ikizami!! Nkibaza nti uyu ko ari umunyabwenge mw’ishuri ni iki gituma atanga ibyifuzo. Nararebaga nkabona nubwo yaba yasomye rimwe gusa muri note ze, ntiyari kubura kubona hejuru y’icyakabiri cy’amanota. Jye nategaga avuye mu kizami kugira ngo njye kumubaza uko byagenze ataruko ntazi ko yabitsinze ahubwo nshaka kwiyumvira ukuntu ahamya Imana.

Yansubizaga yishimye cyane ati:” n’ukuri Imana yamfashije”, ati nabonye Imana n’ukuri. Uwo mutima warantangaje rwose pe. Mu mwanya wo gushima Imana mu materaniro, yabaga uwa mbere gushima Imana ukuntu yabonye ukuboko kwayo mu kizami. Ariko jye nkibaza nti uyu ko asanzwe ari umunyabwenge kuki ashima akumva ntibisanzwe kuba yabitsinze? Nsanga nta kindi yasomye ririya jambo rivuga ngo nta mwami ukizwa n’uko ingabo ze ari nyinshi

Ndakwifuriza kwiringira Uwiteka mu kibazo ufite. Kandi nawe ureba ukabona ibikurengera birahari ntubyirate bigereranywa n’amafarashi, nubyiringira bizahinduka ubusa. Uwiteka niwe Mana. Abavuga ngo Imana ifasha uwifashije ni imvugo mbi utamenya naho yaturutse ijyana abantu mu kutizera ko Imana ishobora byose. Ubwo se utabaje umupfumu nibwo waba wifashije? Biragatsindwa. Ntutinye, Imana ntitsindwa kandi abayiringiye ntibakorwa n’isoni. Komeza uyizere uzabona kugira neza kwayo.

Adda-Darlene, Evangeliste.
Email: kiyange@yahoo.fr