Umuhanzi Sindikubwabo Wellars (Mbereka) aritegura kumurika Alubumu ya 2 y’ indirimbo z’amashusho

Umuhanzi Sindikubwabo Wellas bakunze kwita Mbereka arimbanije imyiteguro yo kumurika Alubumu ye ya 2 y’indirimbo z’amashusho, yise Ni ukubera Imana.

Iki giterane kizaba kuri iki cyumweru tariki 18/10/2015, kikazabera kuri ADEPR-Kagarama, guhera sa sita z’amanywa kugeza sa kumi n’ebyiri.

Amakorari yatumiwe azafasha uyu muhanzi muri iki giterane akaba ari Korari Filadelifiya, Korari Itabaza ndetse na Korari Umunezero isanzwe ikorera umurimo w’Imana muri Paruwasi ya ADEPR-Nyanza (Kicukiro), ku mudugudu wa Murambi, naho abahanzi bakaba ari Theogene bakunze kwita Bosebabireba, Samuel ndetse na Titus.

Umuhanzi Wellars uvuga ko akunze guhura n’imbogamizi y’ubushobozi, avuga ko mu nzozi ze yifuza kuzakora ibiterane byavamo inkunga yo gufasha abatishoboye.