Umuhanzi Rugema Emmanuel agiye gushyira hanze Album ya mbere y’amashusho”UZAHORA URI IMANA”

Umuhanzi Rugema Emmanuel ubarizwa mu itorero rya ADEPR Muhima mu rugendo rw’ubuhanzi yatangiye kuva cyera dore ko amaze kugeza imizingo ibiri y’indirimbo ze z’amajwi,ubu noneho agiye gushyira hanze indirimbo ze z’amashusho mu gitaramo yateguye kur’iki cyumweru taliki ya 16 Gashtantare 2014 kuva isaa munani z’umugoroba kuri ADEPR Muhima.

Nk’uko Rugema Emmanuel yabidutangarije iki gitaramo cye ubwo azaba amurika Album ya mbere y’amashusho yitwa UZAHORA URI IMANA avuga ko azataramana na Murwanashyaka Faustin,Naphtal Hategikimana,Chorale Duhuzumutima yo ku Muhima na Chorale Impanda ndetse n’umuhanzi ukizamuka witwa Methode.

Rugema akomeza avuga ko iyo Album izaba imurikwa iriho zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane n’abakunzi be nk’iyitwa Tuzaririmba,Uzahora uri Imana n’indi iri mu rurimi rw’igiswahiri. Kuba indirimbo ze zitaramenyekanye cyane kandi yaratangiye ubuhanzi cyera,Rugema avuga ko agiye kwikosora agakorana n’itangazamakuru cyane.

Mu bindi ateganya gukora nyuma y’icyi gitaramo cye, Rugema avuga ko azazenguruka henshi hashoboka agamije kuyimenyekanisha no kumenyesha ubwoko bw’Imana icyo yashyizwe ku mutima ngo akibagezeho.

By Gideon