Umuhanzi Mahoro Isaac yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana

Umuhanzi Mahoro Isaac yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, Iki gitaramo agiteguye Nyuma y’uko Imana yagiye imwigaragariza mu bihe bitandukanye, nawe asanga adakwiye kwiyumanganya.


Iki giterane giteganijwe kuba ku itariki 12 Ukuboza 2015, guhera saa Munani, kikazabera ku urusengero Nyamata SDA Church ari naho asanzwe asengera, akazaba ari kumwe n’abaririmbyi batandukanye nka Munyampeta Jean Luc, Karangwa Apollinaire, Ntwari Kayihura Didier, Uwase Yvonne, Korali Abungeri, Korali Glorious Melody na Shalom Singers


Mahoro Isaac yashakanye na Gloriose Mutimukeye, akaba ari bamwe mu bashakanye bacye bajya banyuzamo bakaririmbana indirimbo mu bitaramo bitandukanye, yamenyekanye mu ndirimbo ze zo kuri Album ya mbere y’amajwi “Igisubizo”, nka Aho wankuye, igisubizo n’izindi. Kuri ubu Mahoro ageze kure umushinga wo gukora amashusho y’indirimbo DVD Vol1 ndetse n’umuzingo wa kabiri w’indirimbo z’amajwi.