Umuhanzi Bosco Nshuti yakoze igitaramo cye cya mbere

Umuhanzi Bosco Nshuti ubarizwa mu Itorero ADEPR umudugudu wa Kumukenke muri Paruwasi Gasave kuri iki cyumweru tariki 28 Gicurasi yakoze igitaramo cye cyambere yise “Ibyo ntunze” afatanyije n’abahanzi nka Dominic Nic Ashimwe, Alexis Dusabe, hamwe na korali Silowamu asanzwe aririmbamo.

Mu gitaramo cyateguwe na Bosco abakitabiriye bafatanyije kuramya Imana mu ndirimbo ze zimaze kwigarurira imitima y’abantu batari bacyeya, dore ko abenshi bamufashaga kuririmba izi ndirimbo nk’iiyitwa “Ibyo ntunze, ndumva unyuzuye n’izindi”kuko inyinshi abantu bamaze kuzimenya.

Umuhanzi Bosco yashimiye abantu bamufashije gutegura iki gitaramo ashimira abagize umuryango we, dore ko n’ababyeyi be bari mu baje gufatanya nawe kuramya Imana mu ndirimbo, ashimira abanyamakuru bamufashije kumenyekanisha iki gitaramo ndetse na korali Silowamu aririmba yagize uruhare rukomeye kugirango ategure iki gitaramo, ashimira abamufashije gukora indirimbo mu majwi kugirango abantu muri iyi minsi babe bagerwaho n’ubutumwa buri mu ndirimbo ze.

Abitabiriye iki gitaramo kandi bafashijwe kuramya Imana mu Ijambo ry’Imana bagejejweho n’umuvugaburumwa Nzaramba Jean Paul wagejeje ku bitabiriye iki gitaramo Imbaraga z’ukuboko kw’Imana yifashishije inkuru z’uburyo ukuboko kw’Imana kwakuye abisirayeli muri Egiputa.

Iki gitaramo cyarangiye ku mugoroba abantu badashaka gutaha kubwo kugubwaneza n’ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo z’umuhanzi Bosco Nshuti n’abamufashaga kuramya Imana, Korali Silowamu, Alexis Dusabe na Dominic Nic Ashimwe.
Abitabiriye iki gitaramo kandi babashije kwigurira CD iriho indirimbo za Bosco Nshuti amaze gukora kugirango bakomeze kumva ubutumwa bwiza mu ndirimbo amaze iminsi ategura.

[email protected]