Umuhanzi Albert NIYONSABA Yasohoye indirimbo nshya yise ”Ku bw’amaraso ya Yesu”

Mu gihe benshi bajyaga bumva indirimbo ya Albert Niyonsaba yitwa "Ku bw’amaraso ya Yesu" mu bitaramo aherutsemo vuba ariko bakagira ikibazo cy’uko batabashaga kuyibona ngo banayitunge, kur’uyu wa Gatanu taliki ya 24 Mutarama 2014 ni bwo Phn Albert Niyonsaba yadutangarije ko iyo ndirimbo imaze gutunganywa neza muri Studio akaba agiye kuyigeza ku bakunzi be.

Phn Albert Niyonsaba ni umuhanzi usengera mu Itorero ry’ADEPR Kacyiru, akaba aririmba indirimbo zahimbiwe Imana (Gospel) aho akunda gukoresha ibihangano bye ahantu hatandukanye aba yahamagawe nko mu nsengero, mu biterane binini ndetse no mu birori by’Abakristo nk’ubukwe n’ahandi.

Uyu muhanzi kandi azwiho kuba akora umuziki wa Live Music, dore ko aririmba anicurangira nka kimwe mu bikunze kugora abahanzi benshi ba hano mu Rwanda. Iyo uteze amatwi indirimbo ze wumva harimo amagambo meza kandi yuzuyemo ijambo ry’Imana. Nyinshi mu ndirimbo za Albert wumva ziri mu njyana ya country Music ubusanzwe iyi akaba ari injyana ituje ikundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye .

Uyu musore kandi n’ubwo yirinze kubidutangariza, amakuru atugeraho avuga ko hari byinshi byiza arimo gutegura bijyanye n’umuziki we bityo abakunzi b’ibihangano bye bakaba bashonje bahishiwe kandi akaba abasaba inkunga y’amasengesho kugirango imushoboze kurushaho kwagura ubwami bwayo.

Gedeon Mupende