"Umuhamagaro w’Imana udusaba kugira ibyo dusiga"Henriette Aimée Mutangampundu

Itangiriro 35:1-5 Imana ibwira Yakobo iti “Haguruka uzamuke, ujye i Beteli utureyo, wubakireyo igicaniro Imana yakubonekeye, ubwo wahungaga Esawu mwene so.”
Maze Yakobo abwira abo mu rugo rwe n’abo bari kumwe bose ati “Mukureho imana z’abanyamahanga ziri muri mwe, mwizirure mwambare indi myenda,duhaguruke tuzamuke tujye i Beteli, nanjye nzubakirayo igicaniro Imana, yanyumviye ku munsi w’umubabaro wanjye, kandi yagendanaga nanjye mu nzira nagenzemo.” Baha Yakobo imana z’abanyamahanga zose bari bafite, n’impeta zari mu matwi yabo, Yakobo abihisha munsi y’igiti cyitwa umwela cyari hafi y’i Shekemu.Baragenda, Imana itera ubwoba imidugudu ibagose, ntibakurikira bene Yakobo.

Mbere yo guhaguruka twitaba umuhamagaro w’Imana, biradusaba kwikuraho ibyo twimitse bindi byatubereye nk’imana tukumva turabyitwararitse cyane kurusha iby’Imana nyamana ndetse kenshi tukabyimika.Ibyo bishobora kuba imiryango, umugabo, abana, akazi, imitungo… Nyamara Yakobo ahamagarwa yasabye abagize umuryango we ngo bakureho izo mana kandi koko bari bazifite twibuke ko sebukwe yabakurikiye Rasheli yamutwariye imana!, ngo barabimuhaye byose ngo arabihisha.

Aha turasabwa na none kumvira kuko nk’uko umuhanuzi Samweli yabwiye Sawuli ngo kumvira biruta ibitambo ni byo koko, ntekereza ko iyo batamwumvira birashoboka ko Imana itari gutera ubwoba iriya midugudu ibagose ngo ntibakurikire, birashoboka ko Imana yabahumye amaso ntibabone ko abo bantu (dore ko Yakobo yari afite umuryango munini cyane, n’abaja n’abagaragu n’amatungo n’indi mitungo ishobora kwimukanwa yose) nk’uko yabigenjereje Elisa ubwo ingabo z’i Siriya Imana yazifunze amaso zigashiduka zigeze imbere y’umwami ariko kandi yasabye Imana ngo ihumure amaso umugaragu we “2 Abami 6:16 Aramusubiza ati “Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe na bo.”.

Hari byinshi biduhagurukira ndetse bishobora no kudukurikira igihe twitabye umuhamagaro w’Imana, ariko Uwiteka aturwanirira intambara nyinshi akenshi tutanamenya ndetse ikanatera ubwoba bamwe mu bashaka kuduhagurukira kuko umurimo wayo n’umuhamagaro wayo iwukomeraho ni cyo gituma icyawutambamira cyose itakihanganira.

Itangiriro 35:9 Imana yongera kubonekera Yakobo agarutse avuye i Padanaramu, imuha umugisha.
10.Imana iramubwira iti “Witwa Yakobo, ntuzitwa Yakobo ukundi, ahubwo Isirayeli ni ryo rizaba izina ryawe.” Nuko imwita Isirayeli.
11.Imana iramubwira iti “Ndi Imana Ishoborabyose, wororoke ugwire, ishyanga n’iteraniro ry’amoko bizagukomokaho, abami bazakomoka mu rukiryi rwawe,
12.kandi igihugu nahaye Aburahamu na Isaka nzakiguha nawe, n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho nzarugiha.”
13.Imana imusiga aho bavuganiraga, irazamuka.
14.Yakobo ashinga inkingi y’amabuye aho yavuganiraga na yo, ayisukaho ituro ry’ibyokunywa, ayisukaho n’amavuta ya elayo.

Aha tubonye ko Yakobo nyuma yo gukuraho imana zose z’abanyamahanga ko Imana yamuhaye umugisha. Ikindi yongeyeho, yamuhinduriye izina imuha n’isezerano rikomeye ko azakomokwaho n’ishyanga n’iteraniro ry’amoko igikomeye cyane ko abami bazakomoka kuri we. Yamusezeranije gakondo ko izayiha urubyaro rwe ruzakurikiraho. Aha nahise mbona agaciro gakomeye ko kumvira no gusiga imana zose tukitaba umuhamagaro w’Imana nyamana, iguha umugisha, ikigeretse kuri ibyo ikaguhindurira izina. Ngo abami bazakomoka mu rukiryi rwe, kandi Yesu Kristo akomoka mu muryango wa Yuda kandi Yuda uyu ni umuhungu wa Yakobo. Ikindi nakundiye Yakobo/Isirayeli ni uko ngo nyuma y’ibyo byose, yatanze ituro ry’ibyo kunywa n’amavuta ya elayo. Aha bitugaragariza ko Yakobo atari indashima ahubwo yibutse ibyo byose Uwiteka yamukoreye maze atanga ituro ry’ishimwe.

Tubonye ko kugira ngo twubahirize umuhamagaro w’Imana, hari ibyo tugomba kwikuraho/gusiga cyangwa se kwigomwa; iyo twumviye Imana igira ibyo itera ubwoba igashyira n’ubunyereri mu nzira z’ibyaduhagurukira byose byashaka kudusubiza inyuma cyangwa kuduca intege harimo amajwi y’abadayimoni, abo twabanaga tutarakizwa, ibicantege by’uburyo bwose ariko Uwiteka araturwanirira kandi tukanesha ku bw’umwuka we nk’uko yabwiye Zerubabeli ngo si ku bw’amaboko cyangwa ku bw’imbaraga bye ahubwo ni ku bw’Umwuka wa yo. Kumvira kandi bituma iduha umugisha ikaduha n’amasezerano meza yo mu gihe cyacu ndetse no ku bazadukomokaho. Ibi byose n’ubwo Uwiteka aba yabidukoreye ndetse hari n’ubwo tutabikwiriye, tugomba kwibuka tugasubiza amaso inyuma tubara imigisha yose Imana yatugabiye ntidusige n’umwe, tukayitangaza kandi tugatanga ituro ry’ishimwe!
Uwiteka adushoboze. Murakoze cyane

Henriette Aimee Mutangampundu