Umugore yari akwiriye kumenya neza imico y’abo mu rugo rwe!

« Amenya neza imico yo mu rugo rwe, kandi ntabwo arya iyo kurya by’ubute, abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha, n’umugabo we nawe aramushima ati : abagore benshi bagenza neza ariko weho urabarusha bose” Imigani 31:27

Uwo ni umugore uzi ubwenge Salomo yavugaga !

Impamvu nkunze kwibanda cyane ku bagore “mama” nuko nasanze Imana yaraduhaye ubushobozi, ubwenge, ndetse n’imbaraga zo kuba twahindura ibintu byiza cyangwa bibi.

Ku mutwe w’aya magambo ho handitse ngo ni umugore ufite umutima, bishatse kuvuga ko hari n’abatagira umutima !
Buri rugo rugira umuco warwo bitewe n’abarugize, amateka yabaranze, aho bavukiye, aho bakuriye, aho batuye n’ibindi n’ibindi. Kandi kumenya umuco w’urugo rwawe nibyo bizagushoboza kuzuza inshingano zawe nk’umugore , umutima w’urugo.

Dore ingero z’imico yo mungo :

- Hari ingo ziryama kare cyane , kuburyo ushatseyo ukajya kujya uhisha mu gicuku burya ntuba wamenye umuco wo mu rugo ugiyemo,

- Hari ingo zidakunze gutanga, zigira ubugugu cyangwa zikomera ku bintu cyane, kuburyo iyo ushatse yo, ubanza kwitonda mbere yo gufata ibintu ubitanga.

- Hari ingo umudamu adashobora no gutanga n’ururabo ruri ku irembo ruhateye umugabo atabyemeye. Ibyo nabyo ugomba kubanza kubyiga ukabimenya.

- Hari ingo uzasanga nta muntu ugira ikintu cye
- Hari ingo zikunda abashyitsi cyane
- Hari abantu bakunda kuba ahantu hacecetse , badakunda abantu benshi babasura ariko yashaka umugore, we akaza akunda akavuyo, mbese ibintu bihinda , bisakuza, abantu benshi, mbese bahora mu birori , ibyo bakabipfa kenshi !

- Hari abantu badakunda kuvuga igihe babangamiwe bigasaba ko wowe umenya ko umuntu muri kumwe yabangamiwe nubwo atavuze.
- Hari abakunda ibyo kurya bidakaranze abandi ibikaranze…..
Amenya neza imico yo mu rugo rwe. Bajya bavuga ko mbere yo kubana n’umuntu nibura wagombye kwiha igihe gihagije cyo kumumenya, nubwo utabimenya byose ariko nibura ibyinshi by’ingenzi wagombye kubimenya kugirango utazatungurwa n’imico ikanganye, cyane ko akenshi abantu bahura batarakuriye hamwe.

Hari igitabo nasomye kivuga ngo iyo abantu bashakanye , amezi atandatu ya mbere aba ari ayo kumenya imico ya buri muntu , kwitegereza , iyo ugize umugisha ubona n’umuntu wagukiye kukubwira uko yabayeho, ibyo akunda, ibyo yanga, ibimushimisha, kandi nawe uba witegereza neza ngo umenye imico yo mu rugo rwawe.

Hari umugabo wavuze yiganirira ngo “ ugirango se njye iki kintu bakinkoreye nacyanga!!!” mu gihe madamu we yavugaga ko umugabo we atajya agikunda!!!

Iyo ubimenye bigushoboza kuzuza inshingano zawe maze ugakunda ukitwa amazina atandukanye y’ibisingizo ngo: “abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha, n’umugabo we nawe aramushima ati : abagore benshi bagenza neza ariko weho urabarusha bose”

Yesu adushoboze, kuko iyo mu rugo tutashoboye kuzuza inshingano zacu nk’abamama, burya no gutunganya iby”Imana nabyo biratugora kuko ntiwava mu rugo nta mutekano ngo ujye gushima Imana mu materaniro. Ibi ntibivugako umugabo nawe atagombye kumenya imico y’umudamu we kugirango azamenye uko yamwunganira cyangwa yakwihanganira ibintu bimwe na bimwe.
Ibihe byiza