Umugore we yamwibagije umubabaro w’urupfu rwa nyina!

“Isaka azana Rebeka mu ihema rya nyina Sara, aramurongora, aba umugore we aramukundwakaza. Isaka ashira umubabaro wa nyina yapfushije” Itangiriro 24:67

Bibiliya ijya itubwira ngo ubonye umugore mwiza witonda, aba abonye ikintu kiza cy’igiciro, akaba agize umugisha mwinshi ahawe n’Uwiteka Imana ye.

Isaka nawe ngo yashatse afite umubabaro ku mutima, nta byishimo, ariko ngo Rebeka ahageze ubuzima bwa Isaka bwarahindutse, ngo yashize umubabaro, ahari yaravugaga ati ndashima Imana yakumpaye! Ngo Rebeka yamwibagije umubabaro w’urupfu rwa nyina.

Nkiri umwana hari umugabo wajyaga avuga ngo umugore ni: umugome, umugozi, umurozi… n’andi mazina mabi ntibuka. Maze gukura naribajije ngo, iyo aba akiriho mba naramubajije ikibazo yahuye nacyo cyatumye nta kiza yabonye mu rushako mu gihe ku bandi gushaka biba igisubizo.

Nandika aya magambo ndifuriza abamama bagenzi banjye kuba ab’umumaro mu ngo bashatsemo. Reka twe kuba ikibazo, ahubwo tube igisubizo, reka aho kuba impamvu y’umubabaro, tube impamvu yo gushira umubabaro kubo twashakanye.

Hari umugore ngo washatse kumenya izina umugabo we amwita muri telefoni ngo ayihamagaye asanga yamwise izina rya gereza imwe ikomeye!!!! Ni ukuvugako kumugabo, umugore ngo yagereranwaga na “gereza” cyangwa aho bafungira imbohe. Mbese iwe ntihari ahantu ho gushirira umubabaro ahubwo hari ahantu atabonera amahoro cyangwa umunezero, ubwizasanzuro.

Aha, sinashatse kujya kure ngo menye hagati y’umugabo n’umugore uwatumaga urwo rugo ruba rubi ,ariko Imana idusange kandi iduhe ingo nziza zo kwishimiramo. Muri iyi nkuru batubwiyeko ngo na Isaka yamukundwakaje cyane!! Wasanga wenda nabyo byaragize uruhare mu gutuma Rebeka nawe aba mwiza umugore wo kwifuzwa!!!
Uwiteka ashoboye kuduhindura no guhindura amateka y’ingo zacu ariko birasaba ko tubiharanira tukanabisengera
Yesu adusure.