Umugore wa Senzige wahinduye mu kinyarwanda ’Indirimbo z’Agakiza’ yitabye Imana

Mukabitega Suzanne wari umugore wa Pasiteri Senzige Zacharie, wahinduye Indirimbo z’Agakiza mu Kinyarwanda azikuye mu ndirimbo z’Igiswahili (Nyimbo za Wokovu), yitabye Imana azize diabète.

Inkuru y’urupfu rwa Mukabitega Suzanne wavutse mu 1931, yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017, ahagana saa yine z’ijoro.
Uyu mukecuru w’imyaka 86 wari utuye mu Mudugudu wa Kamuhirwa, Akagari ka Kamurera mu Murenge wa Kamembe, yaguye mu nzira ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe.

Shyirambere Serge, umwe mu buzukuru ba nyakwigendera yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umukecuru wacu twayimenye ku mugoroba w’ejo. Yari ajyanywe kwa muganga, aza kwitaba Imana ubwo abari bamutwaye bari bageze hafi y’ibitaro mu bilometero bike."

Mukabitega wari umukirisitu mu Itorero rya ADEPR i Gihundwe yatabarutse nyuma y’imyaka umunani Pasiteri Senzige wari umugabo yitabye Imana.

Senzige yakiriye agakiza mu 1947 ubwo abamisiyoneri bo muri Suède bageraga mu Rwanda bazanye ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu bwanatangirijwe mu itorero rya ADEPR i Gihundwe aho yari atuye. Yagize uruhare mu ikorwa ry’igitabo cy’Indirimbo z’Agakiza gikoreshwa mu matorero ya gikirisitu mu Rwanda, aho yahinduye izo mu Giswahili akazishyira mu Kinyarwanda. Senzige yitabye Imana mu 2009 afite imyaka 83 y’amavuko.

Senzige na Mukabitega babyaranye abana umunani bakaba bari bafite abuzukuru bagera ku 100.

Pasiteri Senzige na Mukabitega
Igihe.com