Umugisha wawe uhishe mu gukorera Imana (igice cya 5)

Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro. (Yohana 12:26)

Mu gusoza iyi nyigisho yacu nifuza kuvuga ku cyubahiro Imana itanga.
Abantu bose Imana yagiye ikoresha yabasezeranyije icyubahiro kandi yarakibahaga.

Uyu munsi turaganira kuri Yosefu yanyuze ahakomeye ariko Imana imuha icyubahiro ku rwego ruri hejuru.

Yosefu Imana yamusezeranyije kuyobora abo bavukana afite imyaka 16 ariko Imana yamusohoreje amasezerano afite imyaka 30, aha niho abantu benshi batumva baziko Imana ibivuga uyu munsi ejo bakabyuka Imana yabikoze, siko bigenda. ( Itangiriro 37)

Dore urugero rwa Yosefu:

Yanzwe na bene se kubw’ikanzu nziza yari yambaye (Iyo wambaye gukiranuka abakiranirwa barakwanga), yanze kwifatanya n’amakosa yakorwaga na bene se nabyo barabimwangira yari yarasobanukiwe ko kubana n’ababi byononga ingeso nziza.

Bamujugunya mu cyobo cyacukuriwe kubika amazi Imana iramurokora yari agiye kwiga ishuri rivuga ko Imana ariyo ibeshaho kuko inshuti, umuryango bari bamuvuyeho asigaranye n’Imana gusa, akenshi dukunda Imana ariko tukiringira abantu kuruta Imana.

Baramugurishije nk’amatungo yisanga ku isoko. Ako kari agasuzuguro gahagije, ariko no mu gucisha bugufi Imana yagumanye nawe. Paulo yaravuze ngo nigishijwe guhaga no gusonza, gushyirwa hejuru no gucishwa bugufi muri byose nshobozwa na Kristo umpa imbaraga.

Yakoreye Potifari adahembwa, aha yagombaga kwiga kuba uwo kwizerwa ngo icyo yakoragaho cyose cyagira umugisha kugeza ubwo Potifari amwegurira urugo rwose, ibyo yabitewe n’ikiganza cyiza cyari ku buzima bwe. Iyo utabaye uwo kwizerwa ku byo abandi ntuzabasha kwizerwa mu byawe.

Yarafunzwe igihe kirekire ariko yavuyemo ayobora Ministere 3 icyarimwe( Ubutegetsi bw’igihugu, ububanyi n’amahanga, Imari) mu gihugu kitari icyabo kuko yari afite indangagaciro z’ubukristo yuzuye Umwuka w’Imana

Umuntu nakorera Imana izamuha icyubahiro.

Dusenge: Mana duhe kugukorera dufite imitima itunganye, twifuza gukorana nawe intege nke tumazemo igihe uzitubabarire mu izina rya Yesu Kristo, amen.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor [email protected]