Umugisha wawe uhishe mu gukorera Imana (igice cya 3)

Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro. (Yohana 12:26)

Nihe Yesu aba ashaka ko tumusanga?

Yesu aba mu guca bugufi, niho aduhamagarira kumusanga. Mutekereze Umwami w’abami yavukiye mu kiraro, agahunga ari uruhinja, agakurira mu bukene bukabije i Nazareti, atangiye umurimo awukorera i Galilaya y’abapagani hacuze umwijima.

Iyo abishaka yari kuza nk’Imana ariko yahisemo guca bugufi ku kigero kitabaho ngo n’aboroheje bazamugereho kuko muri kamere ye ahamagara bose ngo bamusange abaruhure.

Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.
(Abafiripi 2:6-8)

Mu isi siko bimeze kubona umuntu ukomeye nka Yesu aca bugufi kuri icyo kigero birakomeye, isi uko yubatse abakire barakira abakene bagakena. Icyatumye Yesu batamwakira nuko yaraje guhindura ibintu uko byubatse.

Mu matorero n’amadini nabwo inyigisho za Yesu ntizakiriwe neza kuko iyo urebye uko abayobozi b’idini babaho wagirango bakopera mu isi. Bakunda icyubahiro, inyungu, amategeko, urugomo, ntibavugisha ukuri,barya ibyo abakene, ibyo byose Yesu yari aje kubihindura abigisha kwiyanga bagakunda abandi.

Yesu aduhamagarira kumusanga aho ari ngo aduhindure, tubeho ubuzima bwera imbuto, ntabwo ariwe wadusanga mu ntege nke tubamo, igikorwa cyo kuza mu isi ngo aduhe Agakiza yarakirangije ahubwo twe dukoreshe amahitamo yacu tumusanga kuko yiteguye kuturuhura.

Ejo tuzareba inyungu ziba muguca bugufi n’Icyubahiro atanga ntuzacikwe........

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor [email protected]