Umugisha wawe uhishe mu gukorera Imana (igice cya 2) Pastor Desire

Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro. (Yohana 12:26)

Yesu yaravuze ngo KUKO AHO NDI N’UMUGARAGU WANJYE ARI HO AZABA.

Akenshi njya numva abavugabutumwa bavuga ngo Mana waravuze ngo aho turi uzaba uhari ariko ntabwo aribyo nitwe dukwiriye gusanga Yesu aho ari si Yesu udusanga aho turi. Kuki?

Kuva umuntu akoze icyaha mu ngobyi ya Edeni kamere y’umuntu yahise ihinduka inyeshamba(yarigometse) ku Mana keretse usanze Yesu aho ari akaguhindura umutima. Kamere yacu irimo:

gusambana,gukora ibiteye isoni,iby’isoni nke,gusenga ibishushanyo,kuroga,kwangana,gutongana,ishyari,umujinya,amahane,kwitandukanya,kwirema ibice,kugomanwa,gusinda,ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana. Abagalatiya 5:19-21

Impamvu Yesu yavuze ngo tumusange aho ari ni uko aba mu kwera, gukiranuka. Iyo umusanze utangira kwera imbuto z’Umwuka: Ariko rero imbuto z’Umwuka ni: urukundo, ibyishimo, amahoro,kwihangana,kugira neza,ingeso nziza, gukiranuka,kugwa neza,kwirinda (Abagalatiya 5:22-23)

Gukizwa ni ugutera intambwe uhinduka kuri kamere usanga Yesu ukamukorera ukiranuka, ibyo bizatuma ugira umugisha ugere kucyubahiro Imana itanga kivuye mu kwezwa no gusabana n’Imana.

Abantu benshi bishimira imirimo bakorera Imana ariko ntibita ku guhinduka kuri kamere yabo, niyo mpamvu abakozi b’Imana bera imbuto z’Umwuka kubabona bikomeye ibyo bakora ntibazabigororerwa.

Dusenge: Mana duhe gutera intambwe tugusange aho uri kuko aho turi ari habi ntitwagusaba ngo uhadusange ahubwo twiyemeje guhaguruka nka Aburahamu tujye aho utweretse mu izina rya Yesu amen.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor [email protected]