Umugisha wawe uhishe mu gukorera Imana (igice cya 1) Pastor Desire

Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro. (Yohana 12:26)

Iri jambo abakozi b’Imana benshi bararikunda ariko bagakundamo aka kantu kavuga icyubahiro. Nibyo koko Imana iragitanga ariko tuzagerageza kureba aho kiva kugira ngo bizadufashe kukigumana igihe kirekire.

Iyo ukibonye utamenye agaciro k’aho kiva ucyitwaramo nabi ukagira ubwibone kandi tuziko Imana irwanya abibone.

Yesu yavuze ko ushaka kumukorera abanza kumukurikira, ubundi kugeza ku rwego uba umukozi wayo wakagombye kuba warahindutse kuri kamere ufite umutima nk’uwari muri Kristo Yesu.

Wari uziko hari abakoreshwa n’Imana badakorana nayo?

Kubera Imana ifite ikibazo cy’abakozi bake mu isi kandi ibisarurwa ari byinshi hari abantu ikoresha nk’uko yakoresheje ibikona bikagaburira Eliya inyama bizikunda, ntibyiheho kandi ibikona byari ibizira mu isezerano rya kera, Imana yavuganye na Mose yifashishije igihuru cy’amahwa kitazabigororerwa.

Hari abantu bishimiye gukoreshwa n’Imana ariko badakorana nayo kuri wa munsi bazamubwira ngo twariraga, twanyweraga imbere yawe, twakoraga ibitangaza mu izina ryawe ababwire ko atabazi. Bizaba bibabaje kuko batazaba bafite uburyo bwo gusubira inyuma ngo bakosore ibyo bangije.

Hari abandi bakorana nayo bivuzeko hari ubusabane bafitanye n’umukoresha. Yesu yabanye n’abigishwa imyaka 3 nyuma ababwira ijambo ryiza ngo ntimukiri abagaragu ahubwo muri inshuti kuko umugaragu ntamenya ibyo shebuja ategura ariko inshuti baricarana bakaganira buri kimwe.

Aha twavuga nka Henoki yagendanye n’Imana imyaka 300, Aburahamu yari inshuti yayo, Mose yarageze ku rwego avugana n’Imana akanwa ku kandi, Yosuwa, intumwa za Yesu zakoreshejwe ibikomeye imyenda yabo wayikoraho ugakira.

Ejo tuzabera hamwe aho Yesu ari

ntuzacikwe..........................

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor [email protected]