Umugisha abantu badashaka (Matayo 5:4) – Dr. Ray Pritchard

“Hahirwa abashavura kuko ari bo bazahozwa” Matayo 5:4.
Uyu ni umwe mu mirongo idasanzwe muri Bibiliya. Ni amagambo ajimije kandi abumbye ubundi busobanuro.

Yesu yaravuze ati “Hahirwa abashavura kuko ari bo bazahozwa”. Hahirwa abashavura! Aya magambo adasanzwe ashatse kuvuga iki? Abashavura ni ba nde? Kuki bashavura? Bazahozwa bate?

Uburyo abantu bashavura

Abenshi muri twe baribuka Jim Elliot, umumisiyoneri wapfuye ahorwa Yesu akagwa mu gihugu cya Ecuador muri Mutarama 1956 yishwe n’abo bitaga Auca Indians (ubu bitwa The Waoranis).

Iyi nkuru yavuzweho cyane mu binyamakuru, film, no mu Bakristo batandukanye. Umufasha we Elisabeth yanditse ibitabo byinshi bivuga kuri iyi nkuru, harimo n’icyamenyekanye cyane yise Through Gates Splendor. Jim Elliot yakundaga kuvuga aya magambo ngo “Gutanga icyo adashobora kugumana, kugira ngo wakire icyo adashobora gutakaza si ubupfu.”

Ibyabaye kuri Jim Elliot byagize unumaro munini mu ivugabutumwa, bituma aba umumisiyoneri wamenyekanye cyane mu kinyejana cya 20. Icyo abantu benshi batazi ni uko hari mukuru we wagiye kuba umumisiyoneri mu gihugu cya Peru mu mwaka w’1949. Ku myaka 69 ari mu murimo, Bert Elliot yari amaze gushinga amatorero 150. Yapfiriye mu mujyi wa Trujillo, Peru ku wa 17 Gashyantare 2012 afite imyaka 87.

Mu kiganiro yagiranye na Randy Alcorn mu wa 2006, Bertyaguze ati “Jyewe na Jim twakoreye Imana, ariko mu buryo butandukanye. Yari igishashi kinini kugenda mu kirere.” Bert Elliot yari mu rugo ubwo murumuna we na bagenzi be 4 bicwaga. Bert n’umufasha we bagize ingingimira bibaza niba bazasubira ku murimo w’ubumisiyoneri.

Bert yaribajije ati “Kuki Imana itatwitaho? Kuki dutanga ubuzima bwacu ngo tuyikorere, nyamara yo ntiturinde?” Ariko igisubizo yahawe cyabaye inking y’ubuzima bwe bwose: “Mu rupfu ni ho tubonera ubugingo buhoraho!” “Kugundira ubugingo bwacu si cyo kiduhesha ubugingo, ahubwo kubuhara!”

Nyuma y’amezi make amaze guhabwa icyo gisubizo ni bwo Bert n’umufasha we Colleen basubiye mu mashyamba ye Peru muri misiyo. Randy Alcorn yasobanuye Bert Elliot nk’ “inyenyeri nto ibyuka nijoro, ikanyura inzira imwe mu kirere ku bw’icyubahiro cy’Imana!”

Jim Elliot yari igishashi kinini kugenda mu kirere.

Bert Elliot yari inyenyeri nto ibyuka nijoro.

Ubwo ni nde wakoze umurimo ukomeye?

Kuki umwe yapfuye akiri muto ariko undi agapfa ku myaka 87?
Imana iba ifite impamvu zayo, ariko ntizitumenysha!
N’ubwo twamara umwanya ungana iki twibaza kuri iki kibazo, nta gisubizo twabona kuko “ibihishwe bimenywa n’Umwami wacu Imana”.

Imana ifite impamvu zayo, ariko ntitegetswe kuzidusobanurira. “Ibihishwe” bigaragaza imigambi y’Imana ikomeye tutabasha gusobanukirwa. Ni ubuhe busobanuro bwakumvikana ku kuba umuntu umwe apfa undi akabaho?

Umurimo w’ijuru mu kuduhoza

Guhunga ikigeragezo si byiza, kuko Bibiliya itwereka ko Imana iduhumuriza. Bibiliya itubwira amagambo menshi y’ingenzi tugomba kwibuka.

1. Imana ubwayo iba hafi y’abashavura.

“Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse, kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe” Zaburi 34:18.

Iri ni isezerano ritubwira ko Imana iba mu ruhande rwacu mu buryo budasanzwe iyo turi mu mibabaro.

2. Imana itunyuza mu mibabaro kugira ngo tuyegere.

“Nashatse Uwiteka aransubiza, ankiza ubwoba nari mfite bwose” Zaburi 34:4.

Imibabaro itwegereza Imana kurusha ikindi kintu cyose. Byashoboka ko wigeze wumva umugani uvuga ngo “Ntuzigera umenya niba Yesu ari We wenyine yukeneye, keretse numara kumenya ko ari We wenyine ufite. Kandi niba Yesu ari We wenyine ufite, uzamenya ko Yesu ari We wenyine ukeneye.”

3. Mu bihe bikomeye ni bwo dukura kuruta mu bihe byiza.

Mu Baroma 5:1-2 hagaragaza uburyo Imana ikoresha kuri ngo yongere kuyubaha muri twe. Pawulo yaravuze ati “Twishimira no mu makuba yacu.” (v. 3). Ibi bishobora kugaragara nk’ukwibeshya, ariko si ko biri. Pawulo ntatugira inama yo kwishimira imibabaro nk’aho dukunda kubabara. Ibyo ndetse ntibyaba ari Ubukristo. Ntavuga ngo “Twishima kubera amakuba yacu,” ahubwo aravuga ati “Twishimira no mu makuba yacu.”

Mu bihe bikomeye na ho abantu b’Imana nanasha kwishima, kuko Imana iba irimo gukora umurimo muri bo. Amagambo akurikiraho abisobanura neza ati “Kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kwihanganira ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni…”

4. Ibitugerageza bidutera gukomeza abandi.

2 Abakorinto 1:4 hatubwira uko Imana iduhumuriza kugira ngo natwe duhumurize abandi. “Iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana.”

Gukomera kw’Imana

Ibi bitwigisha iki mu miterere y’Imana?

1. Kuko Imana ikora ibyo ishaka twebwe ntidukore ibyo dushaka, ibibazo byinshi dufite ntibizasubizwa tukiri muri ubu buzima.

Abantu bamwe ntibashaka kubaho muri ubu buryo, ahubwo bagerageza kwisobanurira iby’imibabaro n’urupfu. Ibyo bisobanurira akenshi ntibiba ari iby’ukuri, ndetse akenshi birabababaza kuruta uko bibafasha. Ndamutse mpamagawe kwa muganga, sinshobora kwibaza ibi bibazo kuko biba bindenze. Icyiza ni ukuvuga bike ndetse ugaceceke kuruta kugerageza gusobanura inzira z’Imana zikomeye kuzimenya.

2. Kuko Imana ari nziza, tuzi yuko ifite ku mutima ibyifuzo byacu.

“Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza” Abaroma 8:28. Numenya neza yuko Imana ari nziza, bizagufasha kwihanganira ibibabaza abandi. Ushobora kugumana ibibazo udafitiye ibisubizo, upfa kumenya yuko Imana ari nziza. Ariko niba ushidikanya yuko Imana ari nziza, uzaba Umukristo uhora arakaye cyangwa ube umuhakanyi mu ibanga.

3. Kuko Imana ari umukozi w’umuhanga, nta kintu cy’imfabusa kitubaho mu buzima bwacu.

Abaroma 8:29 hatubwira ko Imana yadutoranirije kera gushushanywa n’ubwiza bwayo. “Kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene Se benshi.” Imana ikoresha inyundo n’imibabaro yacu, kugira ngo iduhindure nka Yesu Kristo Umwana wayo.

4. Kuko Imana ari urukundo, ntizagusiga mu mibabaro yawe.

Dore isezerano rya kabiri ry’abahiriwe: “Hahirwa abashavura, kuko ari bo bazahozwa” Matayo 5:4. Imana izakuzaho! Ushobora kutabyumva cyangwa ngo ubyizere, ariko uko ni ukuri kuko yabisezeranye. Iyo biza kuba ngombwa, nari kurondora ubuhamya bwisnhi bugaragaza ko Imana ihoza abashavuye.

Ariko si ngombwa. Icyo nzi ni uko Imana izakuzaho. Yakujeho mu myaka ikabakaba 2000 ishize, ubwo yoherezaga Umwana wayo mu isi. Ibyo yashoboraga kutabikora, ariko yabikoreye yuko igukunda. N’ibindi rero izabikora. Yatanze Umwana wayo w’ikinege ku bushake bwayo ngo adupfire. Ntiyamutumye gusa, ahubwo yaramwitegereje arinda apfa ku musaraba, ava amaraso.

Ntekereza ko ibi bitagushubije ibibazo byawe byose ariko bishubije ikibazo nyamukuru kubaza ngo: “Mbese Imana yita ku mibabaro yanjye?” Igisubizo ni “Yego!” Imana ikwitaho, kandi niba ushidikanya hanga amaso ku musaraba urahozwa!

Imana igukomeze!

Dr. Ray Pritchard