Umugambi w’Imana ku muntu

Ubusanzwe umugambi w’Imana ku muntu kuva muri Edeni warangiritse, gusa Imana ntiyarekeye aho. Yahamagaye Aburahamu iraga urubyaro rwe igihugu cy’amasezerano. Bibagiwe imirimo y’Imana irakibaka. Mu gihe cy’imyaka 400 cyo guceceka kw’Imana, mu rubyaro rwe haje gukomoka Yesu ariwe Rutare rwubatsweho itorero.

Twaguzwe amaraso y’igiciro kinini. Ntidukwiriye kurizwa n’iby’igihe gito byo mu isi, kuko tuyicamo tujya mu ijuru. Si ibyacu kwiganyira nk’uko abapagani babikora kubwo kutizera Imana. Umunezero w’abakristo ni uko Yesu azagaruka, akatujyana mu ijuru. Mu mugambi w’Imana ku muntu, turebe ku kugaruka kwa yesu.

1. Kugaruka kwa Yesu

Tito 2:13 "dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza"
Ijambo ry’ukugaruka kwa Yesu riboneka incuro 318 mu Isezerano rishya. Nibyo byiringiro by’umugisha by’Itorero. Uyu mugisha utuma ntacyo umubabaro udutwaye.

2. Yesu ari mu nzira agaruka

Ubwa mbere, YESU yaje gutanga ubugingo bwe kuba inshungu (Yohana 3;16); ubwa kabili azagaruka gutwara Itorero (Umugeni). Yime ingoma ye anacire imanza abazima n’abapfuye (1Tes. 4:16-17; Ibyah.20:11-15).

Yesu yabanje kuza kurambagiza itorero ariryo mugeni we. Umugeni abonetse, Yesu asiga amukoye. Yasubiye mu ijuru kudutegurira aho tuzabana. Yavuze ko azaza adutunguye ariko atubwira ibimenyetso bibanziriza kugaruka kwe. Dusabwa guhora twiteguye kuko tutazi umunsi n’isaha. Abantu bakora ibyaha kuko barambiwe gutegereza, bakibwira ko igihe kigihari.

3. Ibimenyetso byo kugaruka kwe

i. Abahanuzi b’ibinyoma (1Tim. 4:1-2; 2Pet.3:1-4; Yuda1:18-19)

ii. Intambara n’impuha z’intambara (Mat.24:4-44) Intambara yisi: Iya mbere y’isi yo mu w’1914 - 1918, iya kabiri y’isi yo mu w’1940-1945.

iii. Inzara n’Imitingito (Mat.24:76) Mu gihugu cy’Uburusiya hapfaga 30’000 ku munsi mu mwaka w’1942 .

iv. Imitingito (Luka 21:11)

4. Ibindi bimenyetso


i. Abizera bazarengana.
(Mat.24:8-10)

ii. Abakristo bazasubira inyuma. (Mat.24:10-12)

iii. Ubugome buzagwira
. (2Tim.3:1-5)

iv. Ubutumwa bwiza buzagera kwisi yose
. (Mat.24:14)

v. Gutatana no kugaruka kw’Abisirayeli.
(Mat.24:32).

vi. Ibihe biruhije
. (2Tim.3:1-5)

vii. Ubwenge buziyongera
. (Dan.12:4)

viii. Gutungurwa. (Luka 21:24-36)

Muri ibyo bimenyetso byose igisigaye ni ugutungurwa. Nk’uko byari mu minsi ya Nowa, niko bizamera mu kugaruka kwa Yesu. Imishinga yose izaba igikorwa. Gutungurwa kuzaterwa n’amaganya y’iyi si n’ivutu. Hari abatagishaka kumva ijambo ry’Imana bibwira ko ari amahoro, hari n’abahora barira kubera ibibazo; abo bose bazatungurwa no kugaruka kwe. Niho usanga benshi basengera ibyo babuze cyangwa bakarangazwa n’ubutunzi, aho gusengera ubugingo.

5. Ubuhamya bwo kuza kwa Yesu

Yesu ubwe yarabyivugiye (Yoh.21:22)
Ubuhamya bw’Abamalayika (Ibyakozwe.1:11)
Ubuhamya bwa pawulo (Efes.3:20)

Ishingiro ry’ubutumwa bwiza ni uko tugomba guhora twiteguye. Umunsi uwo ariwo wose, twava mu ngo zacu turari bugaruke. Abantu bahorana imishinga ntibabone umwanya wo kubizirikana. Nyamara nubwo atagaruka uyu munsi, n’urupfu rwadutungura.

Ntidukwiye kwicara twumvako hari ideni Imana idufitiye.Igikuru ni uko Yesu yadupfiriye, nitwe tuyirimo umwenda. Ntitwemere ko hagira ibyatwihebesha, tunezezwe n’uko Yesu adukunda. Kuba umukristo ubwabyo ni ihumure, bidutera umunezero.

Pastor Uwambaje Emmanuel