Umugambi w’Imana - Derek Prince

Mwaba muzi ko Imana ifitiye umugambi amafaranga yanyu? Mushobora wenda kuba mwibaza ko amafaranga ari ikintu kitaboneye ku bantu b’abanyamwuka.

Nk’uko bamwe muri twe bameze, mushobora kuba mwarakuriye ahantu amafaranga ari ikintu cyanduye. Ariko ntabwo ari ko bibiliya ibivuga. Mu gihe tugezemo, amafaranga ni ikintu cy’ingenzi cyane. Niba Imana nta cyo yateganirije amafaranga yacu, igice kinini cy’ubuzima bwacu yaba ntacyo yagiteganirije, kandi ibi byagira ingaruka ku buzima bwacu.

Ibi bigaragarira ku bakristo benshi. Imibereho yabo yose ntabwo iba igengwa n’Imana, bagahora bagerageza gukemura ibibazo byabo bari mu mwuka, kandi ari ibintu bigomba gukemurwa n’ibifatika.

Nitudacunga imari yacu uko Imana ibyifuza, ubuzima bwacu buzasa ari nk’aho nta gahunda bufite. N’ubwo twaba turi abanyamwuka mu bindi, ntabwo tuzamenya umugisha w’Imana wuzuye n’umugambi ushitse w’Imana ni tuba tutaremeranwaho na yo uburyo tugomba gucunga imari yacu nk’uko bibiliya ibidusaba. Bibiliya iratwereka ko Imana ifitiye umugambi amafaranga yacu.

Nk’umwigisha w’ijambo ry’Imana, ni inshingano zanjye kubagezaho iri hishurirwa ry’umugambi Imana ifitiye amafaranga yacu. Mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa 20:20 na 27, Pawulo aravuga ibi:
"Kandi muzi ko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira, cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwo Imana igambirira ku muntu muri rusange. Kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose."

Mu yandi magambo, Pawulo yababwiraga ko yabagejejeho umugambi wuzuye w’Imana, akabigisha, akababwira icyo Imana ibashakaho. Ubushake bw’Imana bwuzuye burimo n’uburyo dukoresha amafaranga. Ibi bikubiye mu byo Imana igambirira ku muntu muri rusange.

Ndagira ngo tumenye ko Imana itugirira umugambi ugera ku nzego zose z’ubuzima bwacu.
«1 Nuko bene Data ndabinginga kubw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. 2 Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka , ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose» Abaroma 12 : 1-2.

Turabona ko n’ibyo Imana idusaba bikora no ku mibiri yacu: Ni ukuga ko bigera no kubigaragara. Hari abantu bakeka ko umubiri utaba mu mwuka. Kuba umunyamwuka ni igihe umubiri wawe uwukoresha ibyo gukiranuka, ukawuha Imana nk’igitambo. Ku murongo wa kabiri Pawulo arakomeza akavuga ngo:
"Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka , ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose."

Hano turabona ubushake bw’Imana mu nteruro eshatu. Ni bwiza, burashimwa (hari mu zindi bibiliya bavuga ngo bwemewe) kandi buratunganye rwose. Izo nteruro eshatu ziratwereka ishusho y’ubushake bw’Imana.

Iyo dutangiye kugendera mu bushake bw’Imana, dusanga ari bwiza. Imana ntabwo ijya yifuriza abana bayo ibibi. Hanyuma tukabona ko bushimwa kandi bwemewe. Uko turushaho kubumenya ni na ko turushaho kubwifuza.
Ubushake bw’Imana bugera ku nzego zose z’ubuzima, no ku mafaranga yacu.

Pawulo atwereka uburyo twaba mu bushake bw’Imana.
Icya mbere aratubwira ati Mutange imibiri yanyu ibibe tambo bizima.
"Agereranya imibiri yacu n’ibitambo byo mu isezerano rya kera, ubwo bicaga itungo bakaritambira Imana. Pawulo atubwira ko ari ko bikwiye kumera no ku mibiri yacu. Igomba gukorera Imana yitanze rwose."

Itandukaniro rihari ni uko twe tutagomba kwica imibiri yacu, ahubwo tuyitamba nk’ibitambo bizima.

Ikintu cya kabiri cyadufasha kugendera mu bushake bw’Imana, ni ukumenya uburyo Imana itekereza akaba ari bwo natwe dutekerezamo. Pawulo yabyise kugira imitima misha. Ibi bisobanura guhindura uburyo twarebaga ibintu: Uburyo twatekerezaga, ibyo twahaga agaciro, amahame yacu. Ni tugira imitima misha ni bwo tuzamenya ubushake bw’Imana.

Ndagira ngo turebe ikintu cy’ingenzi ku bijyanye n’amafaranga yacu. Ntituyasuzugure cyangwa se twibwire ko ari icyaha kuyavugaho. Ni iki amafaranga yacu ahagarariye mu by’ukuri ? Hinga turebe ibintu bine bishobora kugaragazwa n’amafaranga yacu : Umwanya wacu, imbaraga zacu, impano zacu, cyangwa se umurage wacu. Umurage ushobora kuba amafaranga cyangwa ikindi kintu c’agaciro nk’amazu cyangwa amasambu umuntu ahabwa n’ababyeyi cyangwa abamureze.

Wenda twarize, tugira amashure menshi. Amashure nayo ashobora kugaragazwa n’amafaranga iyo umuntu ahembwa bitewe na ibyo yigiye. Hari abandi babona amafaranga kubera impano bavukanye. Niba umuntu akora amasaha umunani ku musi, iminsi itanu mucyumweru, biba ari amasaha mirongo ine mu cyumweru, umusaruro wabyo ukaba amafaranga.

Iyo rero tubibye amafaranga yacu, mu bujyo bumwe tuba dutanze ubuzima bwacu, byaba ku mpamvu nziza cyangwa mbi. Ni byiza ko dutanga amafaranga yacu ku mpamvu nziza, tubikora biri mu mugambi w’Imana.

Umugambi w’Imana ku buzima bwacu no ku mafaranga yacu ukubiye mu ijambo rimwe ritangaje: uburumbuke.