Umugabo we amenyekana mu marembo y’umudugudu, yicaranye n’abakuru b’igihugu ...

« Umugabo we amenyekana mu marembo y’umudugudu, yicaranye n’abakuru b’igihugu » - Imigano 31 : 23 -

Ku bashakanye, imyitwarire ni iy’umumaro munini. Ntishyize hejuru, ndemeza yuko nagiye nirinda mu byo mvuga, mu byo nambara, mu myitwarire yanjye, kugira ngo mpeshe ishema umugabo wanjye.

Umugabo wanjye arubahwa cyane, umwuga we w’ubwarimu umuhesha ubundi butware n’icyubahiro. Nakomeje kugambirira mu mutima wanjye kumuhesha icyubahiro binyuze mu myitwarire yanjye.

Ntibiba byoroshye buri gihe, kuko mu mwuga w’ubwarimu nakoraga warimo benshi bahakana Imana kand akenshi sinabyiyumvagamo… Ariko se ubwo icyatumye Imana ihanshyira si ukugira ngo mpigire koroherana?

Imico y’abanzengurutse yanyerekaga ko mfite byinshi byo kubigiraho, ariko kandi na bo bari bafite ibyo banyigiraho. Mu gihe cyose namaze aho hantu, narangwaga no kwicisha bugufi n’umunezero, kuko nashakaga kubahisha umugabo wanjye!

Iyo bamurikiraga abakoresha be, incuti ze ku kazi, sinigeraga numva namukoza isoni na rimwe cyangwa ngo mubabaze imbere yabo. Buri gihe gageragezaga kumera nk’uko ashaka, sinkabye, cyangwa ngo mbe umupfapfa. Umugabo aba akeneye kugira ishema kubera umugore we, kandi numvaga nababazwa cyane no kumutenguha.

Uyu munsi nyuma y’imyaka myinshi tubana, ndashimira Imana yanshyize aho hantu, nahigiye byinshi kuko ab’aho banyeretse “itandukaniro” ryabo.

Eveline Simonnet

Ubutumwa busoza:

Mwene Data, tumaze igihe dutambutsa inyigisho zigenewe abubatse ingo zifite umutwe ugira uti "Mbese koko ndi umugore w’imico myiza?" Izi nyigisho zitangwa n’umugore ufite inararibonye cyane witwa Eveline Simonnet, zigahindurwa mu Kinyarwanda.

Kuri iki gice cya nyuma kirimo amagambo y’aggaciro kandi yateza imbere umuryango wanyu nk’abashakanye, turabifuriza gukurikirana ibice byose. Ku bacitswe n’ibice bibanza, murabisanga ku rubuga mwinjiye ahanditse Shakisha. Imana ibahe umugisha kandi yubake ingo zanyu.

Imana ibahe umugisha!