Umudugudu wa ADEPR-Nyakabungo (Gihogwe) wabateguriye amasengesho y’iminsi 21

Umudugudu wa ADEPR-Nyakabungo, wo muri Paruwasi ya Gihogwe, wateguye igiterane cy’amasengesho kizamara iminsi 21. Iki giterane gifite intego igira iti ‘’ guhabwa imbaraga zo kuritura ibyananiranye’’, kizatangira tariki 12/11 kugeza 31/11/2015, kikazabera kuri uwo mudugudu.

Umuyobozi w’uyu mudugudu Mwalimu Moise Sindayigaya yavuze ko aya masengesho bayateguye kugira ngo abazayitabira bazahabwe imbaraga zibabashisha kuritura ibyananiranye. Ibi babishingira ku ijambo rivuga ngo ‘’Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka wera nabamanukira,,…..’’ Ibyakoze n’Intumwa 1:8

Moise yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwakira izi mbaraga, abazasenga aya masengesho nibagera ku matariki ya 27,28,29 bazasenga iyo minsi uko ari itatu batava ku rusengero kugira ngo Imana isohoreze isezerano abayisabye izo mbaraga.

Mwalimu Moise Sindayigaya , umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR-Nyakabungo

Ati ‘’tuzasenga tutava ku rusengero muri iyo minsi 3, Imana isohoreze isezerano abayisabye izo mbaraga bose mu kuvuga mu ndimi nshya, kuvugururwa mu mpano, kongera gukorwa ku maso bundi bushya.’’ Moise avuga ko iyi ari yo ntumbero bazaba bafite ariko Imana izakora ibirenze ibyo bibwira cyane ko ngo iki ari igihe abantu bakeneye izo mbaraga.

Kugeza ubu abamaze kumenyekana ko bazitabira aya masengesho harimo Rev.Past Ngamije Viateur, Pasiteri Uwambaje Emmanuel, Pasiteri Habyarimana Desire, Ev.Mwalimu Habimana Bernard, Ev. J.Paul Nzaramba, Ev.Justin Hakizimana (Radio Umucyo), Joseph (uzaturuka Rukiri wahoze ari Padiri).

Umudugudu wa ADEPR-Nyakabungo uzaberaho aya masengesho, ubarizwa muri Paruwase ya Gihogwe iherereye hafi ya Karururuma uzamuka gato umuhanda ujya Jali, naho umudugudu wa Nyakabungo wo ukomeza munsi y’urusengero rwa Gihogwe, ugakomeza utambika uwo muhanda nka metero 600, imbere hari centre yitwa Gashyushya, ni hafi aho.