Ukwiye kwiga kubaho ubuzima bushima Imana. Pasitori Isaie

Ariko nkatwe abakristo ubu butumwa twahawe bwo gushima Imana uku kwezi kose budusigiye iki?

Abakristo benshi bamaze iminsi bakora imihango yo gushima Imana atari ugushima guturutse mu mutima, aho usanga hashima ababyaye cyangwa abakoze ubukwe, maze abandi basigaye bakaba bazi ko hari ituro ry’ishimwe ribanza mu materaniro tukaritura tutanafite icyo turi kuzirikana ibyo Imana yakoze.

Ijambo gushima Imana rivugwa inshuro zirenga 370 muri Bibiliya. Mu isezerano rishya iri jambo risobanura kuzirikana ubuntu twagiriwe kandi ubwo buntu ni impano y’agakiza twahawe ariwe Yesu Kristo.

Ishimwe ryacu ry’ibanze rikaba iryo gushimira Yesu ubuntu yatugiriye. Yesu agiye kujya mu ijuru ari gusezera ku bigishwa be mbere y’uko apfa yarababwiye ko hari amaraso ye agiye kumeneka kubwa benshi kandi abategeka ko uko bateranye bakwiye kujya bayibuka.

Abefeso 5:19-20 Paulo arababwira ati mubwirane Zaburi n’ibihimbano by’umwuka, kandi mujye mushimira Data wa twese mu bintu byose. Akenshi abantu dushimira Imana iyo ibintu bitangiye ndetse binasoza, ariko Imana yo yifuza ko tuyishima buri munsi, buri mwanya.

Urugero : usanga abenshi dushima umwaka utangiye ndetse unasoza nyamara Imana yifuza ko dushima buri gihe.

Dawidi avuga ngo ibyo Uwiteka yangiriye byose ndabimwitura iki? We yari afite ibye ariko natwe buri wese ku giti cye afite ibyo yavuga Uwiteka yamukoreye. Aha Dawidi twakwibwira ko yavugaga uburyo Imana yamwimitse ku Ngoma cyangwa ukibwira ko yashimaga Imana ko yamurinze Sawuli nyamara sibyo yavugaga ahubwo yavuze Imbabazi Uwiteka yagiye amugirira, aho yavuze ati hari igihe ubugingo bwanjye bwari bugiye kugwa mu rwobo, ariko kubw’imbabazi z’Imana iramubabarira.

Aha nibwo yari amaze gukora icyaha cy’ubusambanyi na Muka Uriya, ndetse yica na Uriya, maze Uwiteka amutumaho umuhanuzi, nawe aca bugufi arihana ntiyifata nk’Umwami ngo areke kwihana ahubwo atakambira Uwiteka aramubwira ati ntumpwanye n’icyaha cyanjye ahubwo ungirire imbabazi, maze Uwiteka aramwunamura amugirira imbabazi.

- Impamvu ya 1 dukwiye gushima Imana ni : Imbabazi twagiriwe nayo bikaduhesha agaciro biturutse mu maraso ya Yesu
- Impamvu ya 2 yo gushima Imana nuko Imana yerekanye urukundo rwinshi ku muntu kuva ikimurema. Umuntu niwe waremwe nyuma y’ibindi. Mbere y’uko umuntu aremwa bigaragaraza urukundo Imana yamugiriye ubwo yabanje kurema ibizamutunga byose, ibona kumurema imuhereza bya bindi byose yaremye. Kandi ibyo bintu yaremeye umuntu itegeko Imana yabihaye nanubu biracyarikurikiza.

Yesu yaje kugirango hatagira abakomeza kuvogera itegeko ry’Imana.

Muri kamere muntu duhora twerekana ko ibyo Imana yaduhaye bidahagije, uko niko Satani nawe yashutse Eva amwereka ati harya iki giti Imana yababujije kukirya? Kandi Imana yari yabahaye ibihagije byo kubatunga ariko umwanzi akabereka ko hari ibyo Imana yabahishe.

Mu kumvira Satani barya ku mbuto Imana yababujije bibatera kwibona bambaye ubusa, bahunga mu maso y’Imana biremera ubucocero. Kubw’urukundo Imana yabakunze yica inyamaswa kugirango ibambike ibahisha ubwambure bwabo.
Urukundo rw’Imana nirwo natwe uyu munsi ruduhishe. Dukwiye kuyishimira urwo rukundo rwayo

- Impamvu ya 3 yo gushima Imana nuko yaduhaye kuba abavandimwe b’umwana wayo Yesu tubiheshejwe n’ubuntu bwayo.
Amaraso ya Yesu niyo yonyine aduhesha kuba umwana w’Imana, kuko isura y’inyuma yo abantu benshi bazi kuyibeshya cyane.

Mu buzima busanzwe iyo hari umubyeyi uri kwihakana umwana babasaba kubapima amaraso ( ADN) kugirango barebe ko bahuje amaraso, uko niko amaraso ya Yesu ariyo agaragaza ko turi abana b’Imana bitari iby’inyuma gusa.

Dukwiye gushimira Imana ubuvandimwe twaboneye muri Kristo Yesu.
- Impamvu ya 4 dukwiye gushima Imana nuko turi abaragwa b’ubwami butazahanguka. Abakolosayi 1: 12-13.

Amashimwe yacu akwiye kuba menshi kuko twahawe undi murage w’ubwami, dufite ahandi Imana yaduteguriye tuzaba.Ingoma zose zo mu isi zijya zihinduka ariko ubwami bw’Imana ntibuzahinduka kandi uwo murage tukaba twarawuhawe.
Dukwiye guhora mu buzima bushima Imana, atari iby’igihe runaka gusa ahubwo ari iby’iminsi yose.