Ukwiye kwiga gutegereza Imana kugeza igihe izagusubiriza

1Sam13 :8-11, Sawuli amarayo iminsi irindwi ategereje Samweli nk’uko yamutegetse. Ariko Samweli ataraza i Gilugali, abantu baratatana bamushiraho. Nuko Sawuli aravuga ati :Nimunzanire hano igitambo cyoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko turi amahoro.Aherako atamba igitambo cyoswa. Akimara gutamba Samweli aba araje, maze Sawuli arasohoka ajya kumusanganira ngo amuramutse. Samweli aramubaza ati : ibyo wakoze ni ibiki ?

Umwami Sawuli yakoze umurimo w’ubutambyi atabyemerewe kubera kurambirwa no kureba ku bantu.Uyu murimo wari uwabatambyi babyerejwe. Sawuli yagombaga gutegereza Samweli nkuko yari yamutegetse.Ariko mw’iyimikwa rye, yari yashyizweho n’abantu, niyo mpamvu amaso ye yayahozaga ku bantu maze agakora ibyangwa n’Uwiteka. Abonye abantu batangiye kwigendera, afata icyemezo kibi ati ubwo Samweli atinze reka nze mbyoroshye. Ati ubundi ikigoye n’iki ? ananirwa gutegereza bimuviramo gutakaza intebe y’ubwami !

Dore agasore kitwaga Dawidi karobanuwe mu buryo bukwiye, binyuze mu bushake bw’Imana atari abantu babanje kurira ngo barashaka umwami (1 Samuel 16). Usomye 16 :13, ubona ko Samweli yamwimikishije amavuta, ugeze mu gice cya 17 : 28, haravuga ngo : Maze Eliyabu mukuru we w’imfura ya se yumvise Dawidi avugana n’abo bantu, uburakari buramuzabiranya aramubaza ati wazanywe n’iki ? mbese bwa butama wabusigiye nde mu butayu ? Ibyo bice byombi bitwereka ko Dawidi amaze kwimikishwa amavuta yahise yisubirira mu ntama ajya gutegererezayo igihe cye. Ariko Sawuli we agaragara atamba igitambo mu gihe kitari cyo no mu mwanya utari uwe kubera kurambirwa no kureba ku bantu.

Mbese waba urambiwe bingana iki ? aho ntureba ukabona bitinze ? Samweli aratinze ? ugiye kubyoroshya? aho ntiwumva bigize vuba aribwo byaba ari byiza? Oya, isaha yagenwe niyo nziza. We kwihuta udahura n’umutambyi mukuru akagukura ku bwami (cyangwa aho waruboneye amahoro). Ihangane wisubirire mu ntama utegereze igihe cyo kwerekanwa, nubwo byatinda bizasohora. Nubwo Eliyabu yabonaga ko umwanya wa Dawidi arukuragira intama, byashoboka ko abantu bo babona ko byarangiye arukwigumira mu ntama ariko ntibyakuyeho icyo Imana yavuze kuri Dawidi. Ba Eliyabu bihorere, utegereze uwo mufitanye gahunda, ntahinduka tegereza uzabona kugira neza kwe. Ndakwifurije umugisha w’Imana kandi ndangije nkubwira nti komera, tegereza ntiyica gahunda, Imana ikwongerere imigisha, Amen.