Ukwiye kwiga gutegera amatwi Imana!

Aho gushaka ifeza mutore ibyo nigisha, mushake ubwenge kuburutisha izahabu nziza. Imigani 8:10

Mu kugerageza kubaho ubuzima bwiza, abantu bamwe bumva batanga ikintu icyo ari cyo cyose ngo babone ibintu byo mu rwego rwo hejuru, nk’amafaranga, kumenyana n’abantu bakomeye n’andi mahame atizewe.

Ariko rero kimwe mu bipimo birusha ibindi kwizerwa mu kugira iterambere rirambye mu buzima ni ugutega amatwi amabwiriza y’umwuka.

Amabwiriza nk’ayo atanga ubwenge bw’Imana, ari bwo iyo bukurikijwe neza, bushobora gutanga ibikwiriye mu buzima bwawe kandi bugahishura ubuhangange bubitse mu mwuka wawe.
Dutanze nk’urugero, ubwo igihe cyo gufata i Yeriko cyari gisohoye, Yosuwa yamenye ko atarakwiriye kwicarana n’abakuru n’abarwanyi ba Isirayeli ngo bategure urugamba.

Yari azi neza ko intsinzi yabo iherereye gusa mu ngamba zivuye ku Mana. Yigijeyo ibirangaza byose ngo atekereze kandi ategereze icyo Imana imubwira. ntibyatinze rero Uwiteka aramubonekera maze amuha amabwiriza adasanzwe yatumye Yeriko ifatwa n’igikuta cyayo gitangaje kirarimbuka ( Yosuwa 5:13-15, 6:1-20).

Umugambi w’Imana wari uko Abisirayeli bashyira hasi inkota, ingabo n’amacumi yabo maze bakazenguruka inyuma y’umugi ufite igikuta bacecetse rimwe ku munsi bikamara iminsi irindwi, nyuma baje guhabwa amabwiriza yo kuzenguruka uwo mugi inshuro zirindwi bakaza gukoma akamo k’intsinzi ku nshuro ya nyuma ku munsi wa karindwi.

N’ubwo aya mabwiriza yasaga nk’asuzuguritse, Yosuwa n’ubwoko bwa Isirayeli bwayateze amatwi maze bituma cya gikuta kigoye cy’Iyeriko kikubita hasi cyose.

Amabwiriza y’Imana ntagukekeranya yigiramo. Buri bwiriza ry’umwuka riba rishinze imizi mu mahame y’ijambo ry’Imana. nubwo yasa nagoye, asekeje, cyangwa abuzemo ubwenge, jya uhora wibuka ko agamije ku kuguteza imbere no ku kuzamura. Kubera iyo mpamvu jya uhora wubahiriza ijambo ry’Imana.

Zaburi ya 19:7 iragira iti: “Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiza intege mu bugingo, ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge."

Ikibazo si ubwoko bw’igikuta uri guhura nacyo none, gishobora kuba igikuta cy’indwara, ibizazane by’ubukungu, n’ibindi.., bizikubita hasi imbere yawe uko ugenda utega amatwi ayo mabwiriza.
Amahoro y’Imana abane namwe!

Evangelist Shema Prince.