Ukwiye kuguma k’umunara wawe ugategereza Imana.

Nzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira ( Habakuki 2:1)

J’etais a mon poste, Je veillais. Aya magambo aramfasha cyane. Kuba kuri poste zacu. Habakuki yahagaze k’umunara ategereje kumva icyo Imana imubwira kubyo yayiganyiye. Aha twakwibaza tuti ese twebe twaba dutegerereje he Imana kubyo twayiganyiye? Yongera aravuga ati kandi nzarangaguza ( Je vellais) mu yandi magambo sinzatuza, sinzarambirwa sinzasinzira, sinzahava, kugeza igihe Imana izansubiriza.

Nibajije no ku nkuru z’intumwa aho zari zarasezeranyijwe Umwuka wera zijya kuwutegerereza hamwe mu cyumba cyo hejuru. Imana ishimwe ko itajya ibeshya cyangwa ngo yivuguruze. Ngo hahirwa uwizeye ko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora. Uwizera rero niwe utegereza Imana. Kugirango rero kwizera kwacu kutanyeganyezwa hari aho bidusaba kuba turi Kuri poste zacu kandi turi maso.

Ntidutegereze amatabaza yacu arimo ubusa nta mavuta arimo. Iyo ifi ivuye mu mazi nta buzima iba igifite habe no kurindwa, iba igiye kuribwa n’izindi nyamaswa, cyangwa bakayotsa, bakayikaranga ifiriti, arinako satani atubona iyo twavuye aho turindira aradukaranga rwose. Burya aduteye turi mu mwanya wacu ntacyo tuba kuko Uwiteka yadukunze akaramata nicyo adukiriza, atanga ingabo nyinshi zigapfa ku bwacu

Aho turindira rero uhakirira n’amakuba. Daniyeli bamugambaniye ku Mwami Dariyo ba batware bakomeye, ariko ahitamo noneho gukaza umuhate wo kujya aho arindira. Umutima we, umubiri we ubwenge bwe, umwanya we, ibimugoye abyegurira Imana. Nayo ihagurutswa no kumurengera.

Aha twakwibaza tuti ese Daniyeli iyo aza kubona agoswe agahunga,akarwana iy"umubiri agatongana, akitotomba, amaganya aho iyo baza kumuta mu rwobo rw’intare ntiziba zaramumize bunguri? Ariko kuko yari mu mbaraga z’umwuka izo ntare ntazo yabonaga yabonaga intare iri muri we, Intare yo mu muryango wa Yuda. Amen

Aha wenda twavuga ngo ko abakristo dusenga ariko tugahora mu ntambara? Yeee ngo iyo turi mw’isi tuba dufashe urugendo mu ntambara. Ibyago n’amakuba by’umukiranutsi ni byinshi ariko Uwiteka amukiza muri byose, kandi na none ubizana azabona ishyano. Tuba mu ntambara ariko Imana iba mu ruhande rwacu ikatuneshereza. Iyo Uwiteka ataba mu ruhande rwacu ababisha baba baratumize bunguri. Ibaze nawe intambara zose Imana yakuneshereje? Ugirango iyo uza kuba utari muri yo ntikaba karabaye?

Aho urindira rero umuntu ahabonera umuti w’ibibazo, byaba urugamba, uburwayi, ubukene, imigisha,......Cya kimuga cyabaga kw’irembo ryiza cyahoraga kuri poste yacyo gitegereje kugirirwa neza, nuko Petero na Yohana bahanyuze cyakira igitangaza cyacyo mw’izina rya Yesu.

Koruneliyo hari poste yahoragaho ategereje Imana, niho Malayika w’Imana yamusanze aramubwira gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana.

Umupfakazi yatitirije umucamanza hari aho yahoraga kuri bureau y’umucamanza (Poste) nyamara ikibazo cye cyarakemuwe kubera guhora kuri poste.

Igihe ba Sanibalati bajya inama yo kujya kurwanya ab’iYerusalemu, ab’Iyerusalemu basenze Imana yabo ngo bashyiraho n’abarinzi bo kurinda ku manywa na ninjoro. Ntibarindaga bafite imbunda, amasasu cyangwa ibindi bikoreshwa mu ntambara mu buryo bw’umubiri, ahubwo habayeho gusenga ubudatuza bacanira igicaniro cyabo nuko inkike ziruzura. Ba bakobwa 10 n’amatabaza 5 muri bo niba babaye maso kandi baguma kuri poste zabo. Bibiliya ibita abakobwa b’Umutima.

Yesu yahoraga ku musozi mu mwiherero na se. Uko byabaga bimeze kose uwo mwanya ntiyawuburaga, yabaga afite imbaga nyinshi imugendaho ibabaye ariko uwo mwanya ntawubure. Ubu rero abantu babuze umwanya wo kwegera Imana bakitwaza imirimo itandukanye niyo yaba ari umulimo w’Imana barimo, ariko akanya ko kwihererana n’Imana gusa kakabura. Imana idufashe cyane tuve mu kamenyero, muri rusange, mu bituboshye twigire hirya gato. Ese imbaraga zizavahe? Ese amavuta azavahe? Ese ibitangaza bizakoreka bite? Imana yaratubuze dusubire ku rufatiro.

Dushake Ubwami bw’Imana no gukiranuka ibindi byose tuzabyongererwa. Erega Rusi yakuye imigisha myinshi ku mbuga (Poste) ya Bowazi.

Nasoza nsaba Imana ngo iduhe imbaraga zo kuba ku ma poste yacu muri 2013 kuko ibyo twifuza byose ubugingo, imigisha, ibyo twabuze, ibyo twanyazwe,ibyo tumaze igihe kirekire dutegereje niho biri. Soma indirimbo ya 70 mu Gakiza (Igitabo cy’indirimbo z’Imana). Umwaka mwiza w’amahoro n’amahirwe kuri twese.