Ukwiye kubigendamo neza, utazagushwa n’ibya Yesu kandi abandi bibakiza

Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu yabo. Ariko Yohana yumvise munzu y’imbohe ibyo yesu akora,atuma abigishwa be ko bamubaza bati: mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza cyangwa dutegereze undi? Yesu arabasubiza ati: “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n’ibyo mubonye,impumyi zirahumuka,ibipfamatwi birumva,abapfuye barazurwa,abakene barabwirwa ubutumwa bwiza,kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha”(Matayo 11:1-6.)

Yohana uyu watumye kuri Yesu,Ukurikiranye amateka ye ntago muby’ukuri wavuga ko atari azi neza Yesu uwo ariwe, cyane ko ari nawe wamubanjirije yigisha abantu ibye, ati njye ndababatirisha amazi, ariko hazaza undusha ubushobozi ,ndetse ntibinkwiriye ko napfundura imishumi y’inkweto ze,Uwo niwe uzababatirisha umwuka n’umuriro (Luka 3:16), ndetse na Yesu ubwe aje ngo Yohana amubatize yerekanye ko yamaze kumusobanukirwa neza ubwo yatinyaga kubahuka kumubatiza, ndetse abari aho bose bibonera gihamya y’umwuka wera mu ishusho y’inuma ibahamiriza ko Yesu ari umwana w’Imana (Luka 21).

Nyamara n’ubwo yari amuzi, ndetse bakaba baranabanye mu murimo w’iyogezabutumwa bwiza henshi, Yohana yibwiraga adashidikanya ko atarenganywa cyangwa ngo ageragezwe Yesu ngo arebere cyangwa se ngo yicecekere ntagire icyo akora, Ariko Yesu ajya aceceka yumvise, ukariraaa mana we!!! ukagirango ahari warayobye nyamara n’ubwo bimeze gutyo ndetse akaboneka nk’uwishe amatwi, kuruhande rwawe ntibimubuza kwiyereka abandi nk’ubatetesheje cyangwa se ubashyize ku ibere.

Yohana Yababarizwaga munzu y’imbohe ari umukozi w’Imana agera n’aho bamuca igihanga ,abandi hanze wenda biberaga no mu byaha bindi byinshi Yesu akabakiza, abandi akabagaburira, n’ibindi bitangaza byinshi.

Uru rujijo, natwe tujya turwinjiramo rimwe na rimwe, iyo dusenze tugatinda gusubizwa nk’uko tubishaka, bigatuma twitiranya Imana twizeye, ndetse bikaba byatuma tunagwa tukayivaho, ari urebye wasanga bitewe no kuyizera uko itari, dukwiye kwibuka ko Imikorere y’Imana ihambaye,kandi ntago bikwiye kutubuza kuyikorera,ndetse Yesu nawe kuko abona ko benshi ibye na Se bibagoye, niyo mpamvu agira ati: “Hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha”. Twibuke kandi ko atari Yohana Gusa byagoye, ubwo Yesu yari amaze kumenyereza abo yigishije kubagaburira bamaze gusonza (Mariko 6:30, Mariko 8:1 etc), umunsi umwe agasa nk’ubihoreye! Bose bamuvuyeho hasigara abigishwa be gusa.

Kwemera gukurikira Yesu ntago ari umunyenga Oyaa! Ni ukwiyanga ukikorera umusaraba wawe,ukanezererwa unahinda umushyitsi, ugakomeza urugendo uzi inzira ucamo ko ari inzira ica mu mazi, mu burayu, n’ahameze neza, aho hose ntago usiga umusaraba wawe, kandi menya ko hari igihe uwikorera ukakuremerera, ugaca mu isayo, nyamara abandi bo bafite agahenge , n’ubwo bawikoreye ariko wenda bageze ahatambika, niko byahoze kandi niko bizahora mugihe tukiri mu isi, Bigendemo neza utazagushywa nabyo ukabura ubugingo kandi wari ugiye gusoza urugendo.