Ukwiye kubaho ufite icyerekezo

Hari igitekerezo nasomye mu gitabo cy’Ikinyarwanda tukiga mu mashuri abanza

Ngo umugore n’umugabo bari abatindi nyakujya, mbese bakennye pe!, ntibagiraga aho kuba, ntibagiraga icyo kwambara, ntibagiraga icyo kurya. Igihe kimwe rero ngo Imana irabatungura! Ntumbaze niba bari basenze cyangwa niba bari banabizi ntacyo mbiziho, ngo irababwira ngo nibayisabe ibintu bitatu!. Icyitonderwa: ntabwo bari bemerewe kujya inama uwo mwanya, bari bemerewe kuvuga ibyifuzo bitatu gusa, kandi icyo bavugaga cyahitaga kiza ako kanya. Nuko ngo umugore aratangira atiUwanyihera inyama zo kurya” , inyama iba yahageze, Umugabo ngo umujinya uramufata, ngo aribaza ati koko , mubintu byose dukennye, uyu mugore yabonye inyama aricyo kibazo kihutirwa, nawe atiIcyampa iyo nyama ikagufata ku zuru”, inyama ihita ifata ku zuru rya wa mugore ngo ba, muri make haba hasigaye icyifuzo kimwe kandi nkuko nababwiye, nta mahirwe bari bafite yo kuganira, wapi. Nuko ngo umugabo akomeza kwibaza ukuntu basigaranye amahirwe amwe gusa, yibaza ukuntu navuga ikindi kintu umugore azagumana inyama ku zuru , nawe ati:” Yewe, iyo nyama nikuve ku zuru” nyine inyama ivaho sijye wahera hahera umugani!!!

Bishatse kuvuga iki rero! Iyo umuntu adafite icyerecyezo cy’ubuzima, akenshi n’amahirwe ajya amuca mu myanya y’intoki, kuko nubwo anakennye ariko ntazi nicyo ashaka!!! Wumva ushaka kuzaba iki! Wumva wifuza kugera kuki? Mu kirokore tujya tubyita ngo ni ikihe cyifuzo ufite! Wifuza ko Imana yagukorera iki! Urashaka umugore umeze ate! Urashaka umugabo umeze ate! Wumva Imana ikugiriye neza wakora ubukwe ryari! N’ibindi n’ibindi!!! Igihe cyose biba bitarasobanuka mu mutwe wawe, nubwo ibisubizo bizamanuka ntuzabimenya!!

Erega nyuma yo kumvira Imana, tukiri no mu isi ijya itugirira neza, ikanyuza kugira neza kwayo imbere yacu. Iyo nsomye muri Daniyeli 2 njya mbona ko kubaha Imana bizana ubwenge. Imana rero ishobora kuguha icyerecyezo cy’ubuzima

Baravuga ngo umuntu udafite icyerekezo, ni nk’umugenzi ujya mu modoka atazi iyo agiye, ngo aho bamusiga hose avamo kuko atazi aho yagombaga kuviramo.

Ikindi iki gitekerezo cyanyigishije, nuko uyu mugore n’umugabo, ntibajyaga baganira kubukene bwabo, umwe yatekerezaga ukwe, undi nawe ukwe nuko nyine, njye nsanga no kunanirwa guhitamo byaraturutse no kutaganira. “ Ngo babaga biyotera umuriro w’amashara” Nibibashobokera mujye mugira ibyifuzo mwumvikanye ho muhurizaho, bizabarinda gutatanya imbaraga.

Buriya rero icyerecyezo ni ahantu cyangwa ni ikintu nshaka kugeraho byanze bikunze hamwe n’Imana. Kandi icyo kintu, hari icyo ngomba gukora kugirango nzakigereho, ubundi ibyiza unagiha igihe, bitewe nuko ubibara, ariko kikaba gihari. Hariubwo igihe wihaye kikubana gito ariko nibura ukaba ubifite mu mutima.

Hari umuntu woroheje wambwiye ngo we yashakaga kuzagura igare azajya akoresha mu bucuruzi, ngo kugirango azarigereho byasabaga ko azeza imifuka itanu y’amasaka akazayagurisha mu gihe azaba ahenze. Kugirango abone iyo mifuka itanu y’amasaka byamusabaga guhinga mbere ya saa sita na nyuma ya saa sita agasubirayo kugirango abibe amasaka ahantu hanini! Nyuma intego ye yayigezeho ariko nawe urabyumva ko mu mutwe we byari bisobanutse maze n’Imana iramufasha itanga ikirere cyiza.

Uwari bumutungure akamubaza icyo ashaka yari kuvuga igare ryo kumufasha gucuruza imyaka mu cyaro!

Hari igihe rero mpura na Bene Data badafite icyerecyezo cy’ubuzima nkumva birambabaje, birirwa bicaye, inzara igiye kuzabicira munzu kandi bafite amaboko n’amaguru ntaho barwaye ariko wareba ugasanga bipfira mu mutwe. Yesu ajya anatanga ubwenge. Hari ahantu nabaye haba abagore bazi gukora cyane, akaba ari umukene, ariko afite mu mutwe hafunguye. Ku munsi w’isoko akaza ati ntiza 5000 ndayagusubiza nimugoroba, akirirwa ayakoresha akizindura akarangura imboga, inyanya, igitoki agacuruza nimugoroba akakugarurira ibyawe, kandi nawe akabaho kugeza ubwo azabona ikiranguzo cye, kugeza ubwo, azajya yigurira umwenda, kugeza ubwo aziyubakira inzu iri mu rwego rwe n’ibindi.

Njya nsoma no muri Bibiliya nkabona ba sogokuruza batubanjirije barakoraga

YESU ABAHE ICYERECYEZO CY’UBUZIMA

Alice Rugerindinda