Ukwiye gusobanukirwa n’ igihe cyiza cyo gukorera Imana.

Ujye wibuka umurenyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe Iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “sinejejwe na byo” izuba n’umucyo n’ukwezi bitarizimishwa, ibicu bitaragaruka imvura ihise, n’igihe abarinzi b’inzu bazahinda umushyitsi kandi intwari zikunama n’abasyi bakarorera kuko babaye bake n’abarunguruka mu madirishya bagahuma kandi imiryango yerekeye ku nzira igakigwa, n’ijwi ry’Ingasire rigaceceka kandi umuntu akabyutswa n’ubunyoni, n’abakobwa baririmba bose bagacishywa bugufi, ni ukuri batatinya ibiri hejuru bafatirwe n’ubwoba mu nzira kandi igiti cy’umuluzi kizarabya n’igihore kizabura kuko umuntu aba ajya iwabo h’iteka,,,, ( umubwiriza 12: 1-5)

Uyu mwanditsi w’igitabo cy’umubwiriza nk’uko koko yabisabye Imana akabihabwa, inyandiko ze bigaragara ko zirimo amagambo y’ubwenge bwinshi cyane kandi y’umumaro, muri kino gice rero akaba yaragarutse ku gihe nyacyo umuntu akwiye gukorera Imana, kuriwe akaba yaragiye aca amarenga ndetse akazimiza ariko ndasenga cyane ngo Imana irusheho kugusobanurira iby’iki gihe nyacyo ukwiriye gukoreramo Imana.

Igihe cy’ubusore yavuze ni kimwe mu bigereranywa na cya gihe uba ukibona gukorera muri iyi si bishoboka, ufite umubiri muzima, ukibasha gukora bigakoreka, ukibasha guca inshuro, mbese imbaraga ari zose, kuri we rero akaba yaraduhuguriraga ko ari igihe ukwiye kwitanga umaramaje, ugatanga umubiri wawe ( Abaroma 12:1-2) ugakorera Imana ugifite bike bikugoye, inshingano zawe zikiri nkeya, ikigeretse kuri ibi ukirinda ndetse ukarwanya ibyatuma Imana igushyira mu rubanza ( Umubwiriza 11:9)

Yongeye kandi kugaruka kubuzima bwa buri munsi tubamo , ati Hari imyaka umuntu ageramo kureba bikaba bitagishoboka , agatangira gusomesha, akareba ibirorirori aha niho yagize ati “ korera Imana Izuba n’umucyo n’ukwezi bitarizimishwa” , igihe amaboko azaba akibasha gukorera uyu mubiri, ugahingira abana bawe n’umuryango, amaboko atarahinda umushyitsi, ukorere Imana ukibasha gukoresha imbaraga zawe kuko yaziguhaye ngo zigire umumaro mu gihe cyazo, aha rero ni ahantu hakomeye, cyane ko ibyo dukora byose bisaba imbaraga z’umubiri, ni ngombwa ko rero nazo uzikoresha umurimo w’Imana.

Nta kintu kigira umumaro cyane kurusha umugongo ku mubiri wa muntu, nyamara igihe kijya kigera umugongo ukiheta ukitwaza akabando ese icyo gihe uzabasha gukorera Imana ? uzayikorera iki? Biragoye muvandimwe byaba byiza ukoresheje igihe cyawe neza,twibuke kandi ko hari igihe amenyo ariyo umubwiriza yagereranije n’abasyi azaba yananiwe utangire kunomba ibyo kurya, kuvuga uburimi abantu bagusubirishamo, ayandi menyo nayo ashiremo nyamara igihe cyari iki ugifite umubiri muzima.

Nshuti bavandimwe gukorera Imana ni kare,gusa ikibabaje ni uko n’ubwo ibi bivuga buri munsi, ari nako Satani arushaho kutunyaga abantu, ngaho uburanga buradushuka tukajya mu busambanyi, bu biteye isoni,n’ibindi byaha tubitewe n’imbaraga twatijwe, nyamara igihe cyacu ni kigufi rwose tubashije kugicunga neza cyatubyarira inyungu nyinshi, Birakwiye ko duhora twibaza ngo ese ko Imana ije kandi izanye ingororano kugirango igororere buri wese ibikwiriye ibyo yakoze ( ibyah 22:12) izasanga narakoze ibingana iki? Ese aho ibyo izasanga warakoze ni byiza cyangwa ni bibi.

Inama ni imwe hari icyatumye iguha kumera nk’uko umeze uku, yisabe guhishurirwa umenye umuhamagaro wawe, uyisabe imbaraga n’ubwenge, Imana ikoyobore uyitabaze ikubwire kuko bitabaye ibi twazasoreza kuri rya jambo ngo iyo mbimenya.