Ukwiye gushima ni ufite igikombe cy’ Agakiza. Mwalimu Edissa

UKWIYE GUSHIMA NI UFITE IGIKOMBE CY’AGAKIZA

Zab.116:12-14, Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, Ndabimwitura iki ? Nzakira igikombe cy’agakiza, Nambaze izina ry’Uwiteka. Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye, Ni koko nzawumuhigurira mu maso y’ubwoko bwe bwose.

Utarakiriye igikombe cy’agakiza nawe yahiga ariko ikibazo cyaba uguhigura. Twese dukunda guhiga iyo turi mu ntambara bishyushye, ariko igihe cyo guhigura kenshi kiragorana kuko kiba ari igihe cy’amahoro. Dawidi yibaza icyo yakwitura Imana yamusezeranije imbabazi zihoraho. Nyamara kandi n’ingorane ntiyabuze kuzigira. Icyamushoboje ni igikombe cy’agakiza. Nicyo yavuze muri Zab.23 (...Unsize amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara.).

Ni gute wabura ishimwe n’abami barashimye ! Ayishimira n’ibyokurya, Ayishima ko itishe abanzi be ikamutunganyiriza ameza bahari. Ikibabaje ni uko dushima Imana tukanitera hejuru kandi tutaretse ibyaha byacu. Dawidi we yagambiriye guhigurira Imana umuhigo mu ruhame rw’ubwoko bwayo kubw’imbabazi zayo.

Yibutse ko nubwo yanyuze mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu ashaka kuvuga igihe icyaha cyo kwica Uriya agatwara umugore we aho cyamugejeje. Hari aho agira ati amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha umunsi ukira. Ariko akomeza agira ati naturiye Uwiteka ibyaha byanjye kandi arambabarira !

Burya icyaha gikomeye ni ukuba ahantu udakwiriye kuba ukabura aho wagombye kuboneka. Byamujyanye mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu. Dawidi ntiyatabaye yagombaga gutabara bimuzanira izo ngaruka. Biragatsindwa guta igikombe cy’agakiza, kidahari twasa n’abandi. Dawidi abuze icyo akora biramurangaza, Satani amufatira muri izo ntege nke.

Nta gitangaza k’uwambaye inyama n’amaraso ko agwa mu cyaha ahubwo igitangaza ni uguhigurira Uwiteka umuhigo wo kumukiranukira. Dawidi amaze kumenya ko yamutwitse inda, kuko yari yataye igikombe cy’agakiza ke agambirira kwiyoberanya. Niko benshi babigenza bari mu murimo ariko Uriya amurusha gukiranuka, bituma ukuboko kw’Imana kuguma kuremerera Dawidi kubw’icyaha cye.

Kumena amavuta biroroha ariko bisaba imbaraga ngo igikombe cyayo giseseke.

Byageze aho Dawidi yicisha Uriya kandi mu ntwari 30 za Dawidi Bibiliya ivuga na Uriya yarimo.Umugaba w’ingabo Yowabu atuma amakuru k’umwami Dawidi ko Uriya yapfuye ariko hagapfa n’abandi batagapfuye, kuko yatekerezaga ko umwami ashobora kurakara akamucyurira ahitamo kongeraho ko na Uriya yaphuye kugirango ahonshe uburakari bw’umwami, Kandi niko byagenze ubundi Dawidi yicira urubanza. Niko bimerera uwamennye igikombe cy’agakiza ke.

Igikombe cy’agakiza kidahari nta mashimwe twabona ! Mbese Dawidi ko yasibanganyije ibimenyetso, byaramuhiriye ? Dawidi arongora Batisheba ku mugaragaro. Imana iruta byose iyo utabasha kwishushanyaho ituma umuhanuzi Natani, ahabwa ijambo kandi ahabwa n’ubwenge butangaje bwo guhanurira umwami abimubwira mu mugani w’umukire wakirije umushyitsi we intama y’umukene w’umuturanyi we. Dawidi, kuko yari yaratakaje igikombe cye ntiyimenya yicira urwo gupfa, kuko uwataye icyi gikombe biragoye kwimenya.

Nuko Natani amaze kumubwira ko ariwe, Umwami aca bugufi yumva neza ko akwiriye gupfa. Niyo mpamvu Imana yamugiriye imbabazi kubwo guca bugufi. Nawe yakwibuka imbabazi zayo ati ibyiza Uwiteka yangiriye byose ndabimwitura iki ? Ati nzakira igikombe cy’agakiza kanjye.

Dawidi ati inshyimbo (inkoni y’imbabazi) yawe n’inkoni (igihano) yawe nibyo bimpumuriza. Nubwo yababariwe, ariko ingaruka z’icyaha cye ntizabuze kubaho.

Yefuta, yavutse ku mubyeyi w’umwisiraheli ariko nyina ari umunyamahanga, Abisiraheli baramwangaza. Ariko bamubonyemo ubutwari baramwiyambaza arabayobora kandi atabara ajya kurwana n’abamoni, aho yahigiye umuhigo ko natabaruka amahoro ikizasohoka mbere iwe azagitambira Uwiteka. Imana itabarana nawe ariko igitangaje asanganirwa n’umukobwa we kandi w’ikinege. Ubutwari bwe n’ubw’umukobwa we bibahesha guhigura uyu muhigo utoroshye. Nyamara twebwe tunanirwa guhigura Imana ibyo twivugiye nyamara bitworohera kuririmba ibya Yefuta ukibwira uti : "Imana nayo irabireba, reka mbe ntanze igice..." ni ishyano kuri wowe.

Mukundwa, higura Uwiteka bizana umugisha ariko icy’ibanze ni ukwakira igikombe cy’agakiza.

Cungana n’amavuta yawe kuko ibiyasaba ari byinshi, ntukabe muri ba basabyi b’amavuta, bamwe b’abapfapfa. Amen !

Mwalimu Edissa Mukansoneye