Ukwiye gukomera ku gakiza kawe!

“…Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo yaba sogokuruza banjye.”(1 Abami: 21:3)

Aya ni amagambo Naboti w’i Yezereri yashubije umwami Ahabu ubwo yamusabanaga umuhati uruzabibu rwe kuko rwari hafi y’Ibwami. Nk’umwami, yarafite byose; bityo ahitishamo Naboti kumuguranira akamuha urundi ruzabibu rururuta ubwiza cyangwa akamuha ibiguzi byarwo nk’ ifeza (n’ukuvuga amafaranga yose yakwifuza. 1 Abami 21:2)

Aha natangajwe cyane n’igisubizo Naboti nk’umuntu wohasi cyane, yatinyutse gusubiza Umwami kucyifuzo yari amugejejeho.

Ndatekerezako, byonyine kubona Umwami, Perezida w’igihugu cyangwa se undi muntu ukomeye wese niyo ataba ari kurwego rwa perezida, agize ikintu yifuza mubyo utunze, akakigusaba: umuntu yahita akimuha vuba cyane atajuyaje kubera ubucuti, icyubahiro, gukomera ndetse n’ibindi byose wabona uramutse ugize ayo mahirwe yo kuvuga nan’uwo muntu ukomeye.

Ariko Naboti we, nk’umuntu warusobanukiwe neza n’umumaro w’ikintu cyitwa “Gakondo”, yahakaniye Umwami ku cyifuzo cye, atitaye kungaruka yagira cyangwa se igihombo yabona.

Maze gusoma aya magambo, numvise iri jambo “Gakondo” cyangwa se “Umurage” narigereranya n’AGAKIZA twahawe ubwo twakiraga YesuKristo nk’Umwami n’Umukiza mu mitima yacu.

Nk’ abakristo, mw’isi Satani ntabwo atwishimira. Iteka aba ashaka uburyo yaduhenda ubwenge akatwambura umurage ukomeye twahawe w’agakiza ndetse no kuba twitwa Abana b’Imana.“ Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana” (Yohana 1:12). Kenshi duhura n’ibishuko ndetse nibigeragezo bitandukanye, bishaka kudukura mu gakiza Imana yaduhaye.

Niyo mpamvu dukwiriye gusenga cyane kugirango Imana iduhe imbaraga, bityo duhagarare dushikamye, tudatwawe n’uburiganya by’uwomubi.
Ijambo ry’Imana m’u rwandiko rwandikiwe Abaheburayo 12:16 haravuga ngo: “Kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana nka Esawu, waguranye umurage we w’umwana w’impfura igaburo rimwe.

Iteka iyo umuntu adahaye agaciro agakiza, usanga neza neza ibyo satani yagushukishije bimeze nk’ibya Esau, waguranye umurage we w’umwana w’impfura igaburo rimwe. Kubigarura kumurongo kandi usanga bigoye, niyo mpamvu dukwiye gusaba Imana kugirango idukomeze.

Mu ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 16:26, ijambo ry’Imana rirabaza riti: “Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe?” Imana yo mu Ijuru idutabare cyane.
Yesu ati: “Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe”
(Ibyahishuwe 3:11)

Isengesho: Imana data yo mw’Ijuru, duhe imbaraga z’Umwuka wera kugirango adufashe gutsinda ibishuko bitandukanye byo muri iyisi, bishaka kudukura mu Gakiza kawe waduhaye. Dufashe kugumana ikibitsanyo waduhaye.