Ukwiriye kumenya igihe cyiza cyo kwihana icyaha wakoze

Nk’uko bisobanurwa, icyaha ni ugukora ibyo Imana itubuza, cyangwa se kudakora ibyo idusaba gukora; uku kugomera Imana rero kukaba ari ko guhora gusabwa abantu ngo bakwihane, tukaba tugiye kurebera hamwe igihe cyiza cyo kukwihana.

Iki cyaha cyavuzwe harugura bigaragara na none ko abantu benshi bagikora babizi kandi banababishaka, binasobanuye ko nta muntu ukora icyaha ayobewe ko ari kibi ku Mana kabone n’aho cyaba kinezeza umubiri w’umuntu, imbere y’ Imana nta gaciro gihabwa, gusa na none ntigikorwa uwo mwanya nk’umurabyo ahubwo kirategurwa nk’uko ijambo ry’Imana rivuga ngo kibanzirizwa n’irari kigaherukwa n’urupfu ( Yakobo 1:15).

Nk’uko kandi tubisoma mu ijambo ry’Imana mbere y’uko umuntu wakoze icyaha acyihana cyangwa abwirizwa kucyihana, agomba kubanza kwemera ko yakoze icyaha akumva ububi bwacyo yarangiza akanamenya n’ingaruka agomba kugira mu gihe atakihannye bityo bimufasha kwihana no kuzinukwa ndetse akifuza no kuzabona ingororano z’abihannye ibyaha ( Abaroma 6:23) ; “Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu”.

 

Ikindi na none ni uko bigaragara ko iki cyaha iyo kimaze kumenyekana, ariko nyir’ubwite akaba atarumva ububi bwacyo ashaka gusibanganya ibimenyetso ari nako yongeraho ibindi byaha byinshi, akaba ari muri urwo rwego bikwiye ko mu gihe umuntu ari bwo agikora icyaha ari nawo mwanya mwiza wo guhita yihana bidafashe iminsi cyangwa ngo ajye kugisha inama abantu batandukanye hato utazamera nka Dawidi wasambanyije Batisheba muka Uriya Umuheti ku bwo gushaka gusibanganya ibimenyetso bituma yicisha Uliya (2Samweli 11: 2-4).

Nshuti mwene data usoma iri jambo birashoboka ko waba warihannye cyangwa utarihana ariko nagira ngo nkwibutse ko ntawe uri we ngo Satani yagutinya, Satani washutse Dawidi kandi Imana ubwayo yaravugaga ko afite umutima ireba ikishimira ntago wayinanira, wibuke ko na Yesu Umwami wacu nawe itatinye kugerageza kumushuka, none se wowe uri muntu ki yatinya? Ba maso kandi niba waraguye mu mutego ufate icyemezo wihane.

Birashoboka ko hari imigambi wacuraga yo gusibanganya ibimenyetso by’ibyo umutima wawe ugushinja ariko hagararira aho zibukira wihane, nta mahoro wabonera mu byaha mugenzi wanjye, Yesu wagupfiriye dore agutegeye amaboko n’imbabazi nyinshi niwemera arakubabarira. Mwemerere arakugirira ibambe naho ubundi ibindi byose ni ubusa.

Alphonsine Niyigena/agakiza.org