Ukuri ni iki? Billy Graham

Pontiyo Pilato yabajije iki kibazo ngo “ Ukuri ni iki?”( Yohana: 18:38). Abantu benshi bibaza iki kibazo ngo “Ukuri ni iki”. Muri Bibiliya hagaragara amateka y’intambara, inzangano n’indi mirwano bigaragara no mu bindi bitabo by’amateka. Ariko Bibiliya igaragaza ukuri. Ivuga ukuri ku Mana, umuntu, na satani.

Yesu ntabwo yagize impungenge zo kwita satani umunyabinyoma ndetse amwita se w’ibinyoma, ndetse ko ntakuri na gucye kumuba mo. Ubwo yavukaga ku kinyoma yavuze isoko y’ikinyoma ko iva kuri se w’ibinyoma satani (Yohana: 8:44).
Umunsi wa mbere umuntu yabonaga amahirwe yo guhitamo Ukuri kw’Imana n’ikinyoma cya satani yahisemo ikinyoma cya satani.

Ubwo Adamu na Eva bangaga Ukuri kw’Imana bagahitamo ikinyoma cya satani nibwo ibibazo byatangiye ku isi. Kamere y’icyaha nibwo yahise yinjira mu muntu yinjijwe n’ikinyoma cya cya satani mu mwanya w’ukuri kw’Imana.

Icyaha ni indwara yangije ikiremwa muntu. Indwara y’icyaha niyo mutima w’ibibazo isi ifite. Imana ivuga ko abantu banze ukuri bikurikirira ikinyoma, kandi ikinyoma kibaganisha mu gucirwaho iteka. Ukuri bakubonamo ikinyoma ikinyoma bakibonamo kuri. Ibyo bigatuma bifatira ikinyoma.

Turebere hamwe ibindi binyoma.

Ubusambanyi. Imigani: 6:27-28 “mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye imyambaro ye ntishye? Cyangwa hari uwabasha gukandagira ku amakara yaka, ibirenge bye ntibibabuke”? Aha Bibiliya igaragaza ubusambanyi nko gukandagiza ibirenge ku makara yaka umuriro, ariko abantu bakabikora.

Ikindi kinyoma ni ibiyobyabwenge. Gukoresha ibiyobyabwenge bifite imizi mu bwami bw’ubugereki. Ibiyobyabwenge ni kimwe mu binyoma satani yazanye. Kuko abeshya abantu ko bizana umunezero, kwibagirwa ibibazo, no kuba umuntu w’umugabo ariko bikarangira umuntu bimuzaniye ibibazo byinshi cyane.

Ikindi ni amadini y’ibinyoma atageza abantu ku gakiza ngo babone amahoro. Miriyoni nyinshi z’abantu bitabira amateraniro mu ma dini atandukanye ariko nta mubano wihariye bagirana na Yesu. Graham avuga ko yakundaga kujyanwa ku rusengero n’ababyeyi be, bituma yanga urusengero. Ariko mugihe yari amaze kuba ingimbi yaje kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza. Asubiye mu urugo abwira ababyeyi ko noneho bigishije neza, bamusubiza ko bigishije nkuko bari basanzwe bigisha ahubwo ari uko yagize amatwi mashya.

Dusubiye ku ukuri kwa Yesu yaravuze ngo “kandi muzamenya ukuri kandi ukuri niko kuza babatura” (Yohana:8:32). Yesu ageze mu gice cya 14:6 agaragaza ko Ukuri ariwe “ Yesu aramubwira ati ni jye nzira n’Ukuri n’ubugingo: ntawujya kwa Data ntamujyanye”. Yesu ntabwo yongeye kuvuga ko bazamenya ukuri. Yongeye ho ko bazapfana ibyaha ni batizera ko ari we Kuri.

Yesu avuga Ukuri ku cyaha. Matayo: 15:19 “ Kuko mu mutima w’umuntu ariho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n’ibitutsi. Iyo niyo ntambara ibera mu mutima w’umuntu. Intonganya zo mu miryango bituruka mu mutima w’umuntu n’ubutagondwa bwose niho buturuka.

Yesu nanone yavuze Ukuri k’Urukundo. Kuko Imana yakunze abari mu isi, ariko urwo rukundo abantu ntabwo barusobanukiwe kuko nta rukundo rw’umuntu rwagereranywa n’urukundo rw’Imana.
Urwo rukundo rwatumye Imana itanga umwana wayo w’ikinege apfa urupfu rwo ku musaraba amena amaraso ye ku bwacu. Ariko Imana imukura mu bapfuye iramuzura imwicaza iburyo bwayo.

Yesu yavuze kandi Ukuri ku urubanza. Matayo: 3:7 yaburiye abantu guhunga umujinya uzatera. Yesu yongeye ho ko ijambo ry’imfabuza umuntu avuga azaribazwa ku munsi w’amateka, kandi ko amagambo umuntu avuga ariyo azamutsindishiriza kandi ko ariyo azamutsindisha (Matayo: 12:36).

Yesu yavuze Ukuri ku kwihana. Luka: 13:3 “Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe ni mutihana muzarimbuka mutyo mwese”. Kwihana bivuga guhinduka. Uhindura imitekerereze yawe ku Mana, ugahinduka wowe ubwawe , ndetse n’imibereho yawe igahinduka. Ariko ntamuntu wabikora ku bwe bisaba imbaraga z’Imana.
Yesu yavuze ukuri ku kuvuka ubwa kabiri. Yohana: 3:3 “Yesu aramusubiza ati ni Ukuri, ni ukuri ndababwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri atabasha kubona ubwami bw’Imana”. Yesu abwira abantu kumera nk’abana bato, bakagira kwizera nk’uku umwana. Abantu bashaka kwinjira mu bwami bw’Imana bafite imitima ikomeye, hari ibintu muri Bibiriya utabasha gusobanukirwa utabanje kwicisha bugufi, ngo umere nk’umwana no ushyire kwizera kwawe muri Yesu.

Mbere yo guhura na Yesu twari imbata z’icyaha. Ukuri kwa Yesu kutubohora igihano cy’icyaha ntabwo tugicirwaho iteka kubwa amaraso ye.

Billgraham.org

Tuyishime [email protected]