Ukuri ku ntambara umukristo arwana!

Iyo uje kuri Yesu akakubera umukiza n’mwami w’ubugingo bwawe, uba ugiye kuba mu mbabazi z’Imana, ubuntu bwayo n’uburinzi bw’Imana kuko uba uhindutse umwana wayo. Ubuzima buba bushya kuko uba uhinduye icyerekezo.

Pawulo yandika yaravuze iyo umuntu ari muri Kristo aba abaye icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. 2 Abakorinto 5:17

Umunsi umuntu yemeye Kristo, agahitamo kumukunda no kumwegurira ubuzima bwe, aba akoze icyo twakwita gushoza urugamba na satani kuko aba amuteye umugongo we n’ibye byose.
Iyo imitwe ibiri ihanganye, uyoboye urugamba aba akora uko ashoboye ngo yigarurire ingabo zo mu wundi mutwe.

Nta numwe wakwishimira gutakaza ingabo. Niko umuntu ukijijwe aba atangarije satani ko babaye abanzi, agatangira kumuhiga no kumurwanya. Satani ntashobora kwishimira ko umuntu ahindukirira Kristo. Iyi ishobora kuba inkomoko y’imibabaro, gutotezwa n’ibindi bigeragezo abana b’Imana bahura nabyo mu nzira igana mu ijuru.
Pawulo yandikira Timoteyo yasobanuye ko iyi nzira ari urugamba. ‘’Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. 2 Timoteyo 4:7
‘’ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare wa Kristo’’ 2 Timoteyo 2:3

‘’,………kuko umurezi wanyu satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconcomera.’’ 1 Petero 5:8

Aya magambo yose asobanura uburyo satani ahiga abana b’Imana ashaka uwo yariganya, kandi akoresha amayeri y’uburyo butandukanye kugira ngo arebe uwo yagusha.

Iyo umuntu akijijwe, ntabwo uwa kera aba apfuye nubwo ahinduka, kuko ntahita atakaza ubumuntu ngo wese abe kamere y’Ubumana. Iyo umuntu atakigengwa na kamere ye bwite, aba agengwa n’ijuru. Agakiza kazana kamere ya Kristo mu muntu ukijijwe.

Igihe cyose tubaho ubuzima bw’amahitamo:

Muri twe harwaniramo imbaraga zidusaba gukurikiza ibyo kamere yacu y’umubiri yifuza. Aha ibyemezo bifatwa hakurikijwe ibitekerezo byawe bwite, ubwenge bwa muntu, amarangamutima n’ibindi ariko byose by’umubiri.
Hari kandi n’ibyo Umwuka aba yifuza nawe uhora atwongorera yifuza ko dukurikiza ubushake bw’Imana.

Umwuka wera we ashobora kuvuganira natwe mu byanditswe byera, mu mpano z’Umwuka wera, n’ibindi.

‘’Imana ivuga rimwe ndertse kabiri nubwo umuntu atabyitaho.’’ Yobu 33:14
Umuntu aba asabwa kumenya uwo yumvira kuko aba bombi baba barwanira mu mutima w’umuntu umwe, buri wese ashaka kuba ari we utsinda. Iyi nayo ni indi ntambara ibera mu mutima w’umuntu.

Udakora ibyo kamere ye imusaba si uko nawe ataba yabanje kurwana urwo rugamaba ahubwo nuko areka gukurikiza ibyo imusaba, akumvira Umwuka kugira ngo agendere mu bushake bw’Imana. Ishobora no kuba intambara izamo kubabazwa ariko ugahitamo kumvira Umwuka.

Kamere y’icyaha ishobora kukwereka ko nta mpamvu yo kubabarira uwaguhemukiye, ariko Umwuka akakongorera ko nutababarira nawe So wo mu ijuru atazakubabarira.

Kubaho ubu buzima bwumvira Umwuka ntabwo ari uguhimbaza Imana cyane mu biterane, kuvuga mu ndimi, ni byiza ariko kandi ni ukwemera kurwana iyi ntambara nziza, ukemera ko muri wowe hatuyemo ugusaba kumvira iby’umubiri n’ugusaba kumvira iby’Umwuka, kandi ugomba kumenya ko Imana igushaka wese mu bitekerezo, mu byo uvuga ndetse n’ibyo ukora.

Uturwanya si inshuti, si abavandimwe cyangwa undi muntu wese ahubwo ni satani ushaka kuducogoza mu byo kwizera ngo tutabasha kurwana intamabara nziza, tutabasha kubaho ubuzima bwejejwe.

Imana idufungure amaso y’imitima yacu, tumenye ko turi ku rugamba , itwambike intwaro zose zitubashisha kurwana intambara nziza tukazahabwa ikamba.