Ukunda Imana niwe umenywa nayo Pasitori Bimenyimana Claude

Mu gihe cyo gusenga amasengesho agera kure. Indirimo 62 mu gakiza

UKUNDA IMANA NIWE UMENYWA NAYO

Ibyahishuwe 2:4 Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.

1 Abakorinto 8:3 Ariko ukunda Imana ni we umenywa na yo.

Urukundo rw’Imana ni ntagereranwa, umuntu amaze gucumura ntiyamwishe nubwo yari yaramuburiye ko nacumura izamwica ; ariko ku bw’umutima w’imbabazi w’Imana yemera kohereza umwana wayo ngo aze amushakishe amucungure.

Urukundo rw’Imana rwagaragariye muri Yesu, waretse icyubahiro cye, akava mu ijuru ryera, yisiga ubusa, aza mu ishusho y’umugaragu, urwo rukundo nirwo rwatumye natwe tuyikunda (indirimbo 115 mu gushimisha : yamfatishije urukundo) ; iyo tutakiriye urwo rukundo bibabaza Imana.

Imana niyo izi abayikunda cyangwa indyarya (Yohana 2:24-25 ntiyagombaga kubwirwa iby’abantu).

Mariko 10:17-22 uyu mutunzi yarazi gutondeka amagambo neza, akubaha, nta buriganya bwamubagamo, kandi yagiraga umwete wo kuza mu rusengero, ariko icyo sicyo kinezeza Imana, ireba umutima ubivugana ; kuko abwiwe kugurisha ibyo atunze byose, arahonga mu maso.

Ikindi Imana ishaka nuko tuyikundisha umutima wacu wose ; tukayumvira muri byose.

Aburahamu yakundaga Imana, imuhamagaye yemera gusiga kavukire ajya aho Imana imushaka ; igihe kigeze imuha umwana ; Imana irongera iza gupima urukundo Aburahamu ayikunda, imusaba gutamba Isaka, nabwo arayumvira ; ibyo binezeza Imana, agiye gusogota Isaka imuzanira igitambo.

Hari abandi bagiye bagaragaza urukundo bakunda Yesu, uriya mugore wazanye amavuta ahenze ayasuka ku birenge bye. Natwe dusabwa guha Yesu umwanya tugasenga, ku bw’urukundo dukunda Imana (indirimbo 102 mu gakiza : umpa akanya Yesu nkwegere).

Undi werekanye urukundo akunda Yesu ni Mariya Magadalene, waje ku gituro cya Yesu, yanga gutaha, ba Petero baraza barahamusiga, ariko we arahatinda kugeza Yesu amwiyeretse. Ukunda Imana niwe umenywa nayo.

Yesu asuye Mariya na Marita, Mariya yifuje kuba hafi ya Yesu ngo yumve amagambo ye, kuruta Marita washakaga uko amuzimanira. Yesu avuga ko Mariya ariwe wamugaragarije urukundo Yefuta yagiye ku rugamba arahiga ko azahigura ikizava mu nzu mbere. Haje gusohoka umukobwa we, yagaragaje urukundo akunda Imana, yemera ko Se amuhigura.

Ba Meshaki, Saduraka n’Abedenego, banze kubahiriza itegeko ry’umwami ryo kuramya igishushanyo, ku bw’urukundo bakunda Imana, bemera guhara amagara yabo, Imana nayo iraseruka, iratabara.

Ikimenyetso cy’uko ukunda Imana ni uko witondera amategeko yayo.

Twisuzume turebe niba tugikundisha Imana umutima wacu wose n’ubwenge bwose cyangwa niba twishushanya nkuko uriya mutunzi twavuzeho. Nidusanga twaracogoye, twihutire kwihana, dusubire mu rukundo rwa mbere.

Pasitori Bimenyimana Claude