Ukuboko kw’ Imana kuracyakora ibitangaza.

Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kwumva. Ahubwo gukiranirwa kwanyu niko kwabatandukanije n’ Imana yanyu, n’ibyaha byanyu nibyo biyitera kubima amaso ikanga no kwumva (Yesaya 59 : 1-2)

Imana yacu ,Uwiteka, ni umutabazi ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Uwiteka akunda abantu be, ni umurengezi kandi ni Umunyembabazi. Bibiriya iratubwira ngo iyaba ubwoko bwanjye bunyumvira, iyaba abisirayeri babaga mu nzira zanjye natsinda ababisha babo vuba ngahindurira ukuboko kwanjye ku babarwanya.

Inzitizi ya mbere ituma Imana itihutira gutabara umuntu ni ibyaha aba afite. Iyo ufite ibyaha, uba warishyiriyeho urukuta rugukingiriza rukabera inzitizi Imana mu buryo bwo kugutabara. Tuvuze gutyo, ntabwo tuba tuvuze ko impamvu utari wava mu kigeragezo urimo ari uko ufite ibyaha.Oya ! Hari igihe uba mu kigeragezo ari ishuri ry’Imana atari ukubera ibyaha wakoze, ahubwo hari ibyo Imana ishaka kukwereka utari uzi ibinyujije mu kugeragezwa. Wowe ufite intambara n’ibigeragezo ukaba wumva umutima utagucira urubanza, uhumure n’ibona ushyitse izakwambutsa inyanja y’ibigeragezo ufite, witinya.

Ukuboko kwayo ntikwaheze ngo inanirwe gukora. Niba ubona iwawe bwije ari mu gicuku, ntutekereze ko n’ahandi hose ariko bimeze. Wowe uri mu gihe cyawe cyo kugeragezwa, ariko ntabwo yakuretse, ntabwo yakwibagiwe n’ubwo bimeze bityo. Komera kandi wihangane uzabona kugira neza kw’Imana.

Mu bijyanye n’icyo ugomba gukora, rinda umutima wawe, irinde gukora ibyaha, iyeze uko umutima ukwibukije ko ibyo ukoze atari byiza. Kwiyeza ni ugusaba amaraso ya Yesu akakweza. Bikorwa buri gihe cyangwa buri saha. Kwiyeza ni igikorwa kibera hagati yawe na Yesu. We azi ibikunanira abasha kukweza no kugukiza burundu ibyo byaha uhora ugwamo buri munsi.

Wowe ufite ibyaha, ihane Umwami Yesu arakubabarira. Uvuye muri ibyo byaha wabona kugira neza kw’Imana, yaguha amahoro ukaryama ugasinzira, ukaba amahoro rwose. Mwakire nk’Umwami arakubabarira. Mwemerere ategeke ubugingo bwawe, uzaba amahoro uri mw’isi kuko muzaba mwabaye inshuti azajya agutabara.Ubu ntufite umurengezi kubera ibyaha, ariko wemereye Yesu ukamwakira, ukamuha umwanya mu buzima bwawe, yabasha kubushyira ku murongo mwiza.

Ndagusaba kwakira Yesu, akubere umukiza, uhereye uyu munsi uraba ufite umurengezi, kandi azaguha n’ubugingo buhoraho wimane nawe mu bwami bwe, iteka ryose. Amen !