Ukomoka Hejuru!

“Arababwira ati, Mwebwe mukomoka hasi, jyewe nkomoka hejuru: mwebwe muri ab’iy’isi, ariko jyewe sindi uw’iy’isi” (Yohana 8:23).

Amagambo meza cyane akomeye kurusha andi yaba yarigeze avugwa n’umuntu yaturutse mu kanwa ka Yesu. Abayuda bo mu gihe cye ntibabasha gusobanukirwa
ubwenge no gutinyuka Yesu yavuganaga, bigatuma bahora basitazwa
n’amagambo ye. Ibyo byaterwaga n’uko Yesu yakoreshaga imvugo yo mu mwuka
mu gihe bo bari abagabo n’abagore bagendera ku byumviro byabo.

Yesu yari azi ko ubuzima bwe butaturutse kuri Mariya, kuko yari Ijambo ry’Imana ryahindutse umuntu. Kubera rero ko yari azi uko kuri, yabashaga kuvuga ashize amanga ko atari uw’iy’isi. Ubu, Bibiliya ivuga ko uko ari (Yesu), ari ko turi muri iyi si (1 Yohana 4:17). Niba waravutse bwa kabiri, ntabwo ukiri umuntu usanzwe; wakomotse hejuru kandi ufite ubuzima butarimbuka nk’ubwa Yesu.

Bibiliya igira iti “kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n’imbuto ibora, ahubwo
mwabyawe n’imbuto itabora, mubiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho” (1 Petero 1:23). Wavutse bushya ubyawe n’iryo Jambo rizima, ryaturutse mu ijuru, bivuze ko nawe ushobora kwatura nka Yesu uti,“Jyewe nkomoka hejuru!” Baho ufite iyi mitekerereze; bizahindura ibintu byose bijyanye nawe bizane n’intera idasanzwe mu buzima bwawe! Ntugatekereze nk’abandi bo muri iyi si; yego, ushobora kuba usa nabo ku mubiri, ariko ubuzima wifitemo buturuka mu ijuru.

Gira imvugo itandukanye; imvugo yo mu Bwami ukomokamo. Anga kuganira
indwara, ubumuga, gukena ndetse no gutsindwa. Ibyo ntibiba mu bwami ubamo bw’ijuru. Jyana iyi mitekerereze mu kazi, ku ishuri ndetse n’ahandi hose ujya. Nufungura akanwa kawe uvuga, abandi bashobora gutekereza ko wataye umutwe cyangwa se uri kwirata (nk’uko babitekerezaga kuri Yesu) ariko ibyo ntibigomba kukubuza kwatura ukavuga uwo uri we:

ukomoka hejuru! Ijambo ryo Kwatura Ntabwo ndi uw’iyi si; ku bw’ibyo ntabwo ngengwa n’ibibazo n’amahame agenga iyi si. Mfite ubuzima bw’Imana bunesha, butarimburwa,
budatsindwa muri jye, kandi ngendana ubwo bumenyi none, Imana ihabwe icyubahiro!

Gucengera Ijambo

Iyo muba ab’isi, ab’isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga.(Yohana 15:19)

Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose, kandi umutsima nzatanga ku bw’abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye.”(Yohana 6:51)

Pastor Chris