Uko yawurute ikoreshwa mu kwiyitaho no kongera ubwiza

«Ubusanzwe» yawurute ifatwa nka deseri ikundwa n’abana ndetse n’abantu bakuru,ariko ikaba ifite n’umwihariko wo gukoreshwa nka kimwe mu byongerera umuntu ubwiza,cyane cyane abagore n’abakobwa haba ku mubiri,ku misatsi,ku minwa ndetse no kugira uruhu rwiza rwo mu maso.

1.Iyo ufite iminwa ishishuka cyangwa ihora yumagaye ushobora gukoresha yawurute ikongera koroha no guhehera,ukoresheje yawurute n’umutobe w’indimu. Uko bikorwa ; ufata yawurute nkeya ugatonyangirizamo umutobe w’indimu mukeya,maze ukisiga mu munwa bikamaraho iminota 45maze ukabihanaguza ipamba,ubundi ugahira wisiga rabero kandi ukabikora nibura inshuro imwe ku munsi kugera igihe uzabona iminwa yawe isigaye imeze neza.

2.Iyo ufite ikibazo cyo kumagara ku ruhu cyangwa rukunda kuvuvuka cyangwa ushaka kwihanagura ibirungo by’ubwiza uba wisize nabwo wifashisha yawurute Uko bikorwa ; woga mu maso n’mazi n’isabuni bisanzwe ,maze ugafata yawurute ukaba ariyo wisiga mu maso aho gushyiramo andi mavuta kandi ntugire ikindi wisiga,ukayirarana ukazakaraba mu gitondo noneho wisiga amavuta
usanzwe wisiga.

3.Ibi kandi ushobora no kubikora ushaka gukura amabara y’umukara akunda kuza ku maso,maze ukisiga yawurute ukayikaraba mu munota 10,ukabikora buri munsi ya mabara agenda ashiraho uko iminsi ishira.

4.Iyo ufite amatashe mu maso yaba amabara cyangwa inkovu z‘ibiheri nyinshi,yawurute igufasha kuyamaraho burundu. Uko bikorwa ; ufata yawurute ukavanga n’umutobe w’indimu,maze ukabyisiga mu maso usa nuwimasa wibanda cyane ahari amabara kugeza ubwo wumva umubiri ushyushye maze ukabona koga mu maso kandi ukabikora nibura inshuro 2 mu cyumweru.

5.Yawurute kandi ikoreshwa mu kwita ku bwiza bw’umusatsi kuko ibamo vitamini zikuza umusatsi kandi zikanawurinda gucikagurika. Uko bikorwa ; ufata yawurute ukayisiga mu musatsi wose,maze ukayirekeramo nibura iminota 30 wambayemo isashi ituma umwuka udasohoka,hanyuma ukaza gukarabamo ukoresheje shampoo
Uku niko ushobora gukoresha yawurute,mu kwiyitaho no kongera ubwiza bigatuma ugira uruhu rwiza,iminwa ihehereye ndetse n’umusatsi umeze neza.

Claire Umumararungu/agakiza.org