Uko uri kose, icyo uricyo cyose, aho uri hose wakagiriye abandi umumaro. Kagambirwa Claudine

Iyo umuntu avuze kugirira abandi umumaro abenshi bumva ibintu cg amafaranga, ariko nawe ubwawe uri uw’agaciro ku buryo hari icyo wamarira abandi hatagendewe ku bintu n’ubwo nabyo ari ingenzi. Bibiliya ibivuga neza ngo ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami kugira ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza (1Petero 2:9).

Mwene data Imana yagushyize aho uri kugira ngo uhabyaze umusaruro, ukoresheje ubumenyi, ubushobozi n’impano yaguhaye maze wereke abantu inzira ikwiye bagomba kunyuramo.

- Urakora abandi babuze akazi, nyamara ntiwumve ko aho mu kazi ukwiye kubwiriza ubutumwa bwiza ukaruhura imitima yihebye, abantu bakamenya Imana.

- Uriga abandi babuze ayo mahirwe yo kugera mu ishuri, nyamara wicarana n’abantu baruhijwe n’ibyaha ukicecekera, ubwose ayo mahirwe ko utayabyaza umusaruro.

- Aho mu mudugudu utuyemo, abaturanyi bawe urakora iki ngo bave mu nzira y’umwijima? Imana yagushyize aho ngo ugire ibyo uhindura, iyo dusomye mu gitabo cya Esiteri tubona uburyo yabaye umwamikazi mu buryo butangaje nyamara byari umugambi w’Imana kugira ngo mu gihe gikwiye izamukoreshe mu kurokora abayuda, none se wowe icyo uricyo, n’aho uri ntacyo wabikoresha ?

Byaba biteye agahinda aho kugirira umumaro abandi, ahubwo ugasanga warababereye ikibazo ndetse ugasanga ari wowe urangwa n’ingeso mbi. Kuko ntiwabwira abandi ko Yesu ari we uturuhura imitwaro y’ibyaha, kandi nawe urangwa n’imirimo yose yo kutubaha Imana, uzirikane ko icyo wahawe cyose uzerekana inyungu wavanyemo umunsi wo kubarana n’uwahagushyiza

Iyo dusomye muri Matayo 25:14-30 dusangamo umugani w’abagaragu bahawe italanto ngo bazibyaze umusaruro, nyamara hari uwayifashe arayibika, maze iminsi myinshi ishize shebuja w’abo bagaragu araza abarana nabo umubare w’ibyo yabasigiye, abagaragu bagenda bereka shebuja italanto bahawe bazibyajemo izindi, ariko harimo umwe wagiye arayibika ntiyayikoresha nuko ayisubiza shebuja uko yayimihaye, shebuja ati nimuyimwake niyo afite muyihe ufite italanto icumi, kuko ufitewese azahabwa akarushirizwaho, ariko udafite azakwa n’icyo yari afite. Yongeraho ngo n’uyu mugaragu nta cyo amaze mu mujugunye mu mwijima hanze. Niho bazarira bakahahekenyera amenyo.

None rero bene data birakwiye ko ibyo twahawe nk’impano y’Imana tubikoresha mu kugirira abandi umumaro kuko uko biri kose tuzabazwa icyo twabikoresheje.

Yesu abahe umugisha Mwari kumwe na Kagambirwa Claudine Murakoze.