Uko twagizwe ishyanga ryera kubwa Kristo

Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza". 1 Petero 2:9

Bavandimwe twibukiranye aho twavuye. Twavanywe kure turahamagarwa.
Amaraso ya Yesu yaducunguje niyo aduhindura kuba ubwoko bwihariye (Bwera).

Imana iyo imaze gutoranya ishyanga ryayo iriha isezerano:
1. Kuba Imana yabo
2. Gutura muri bo

Imana iri hagati muri twe ishobora byose! Halleluya!! Kuberako Imana yari ituye mu bwoko bwayo ntabwo Balamu yabashaka kubavuma. Yararebaga akabona intare (Imana). Ahubwo yifuje gupfa nkabo.
Ni ubwoko butura ukwabwo (butavangavanganze, bwera)

Yesu yatwicaranyije n’Imana mu buryo bw’umwuka...turi mu ijuru...naho turi mu isi ntiduhari rwose. (Efeso 2:6)
Turasabwa gusa n’Imana kugira ngo ibane natwe.

Gusa n’Imana bivuga ko tugomba kugira umutima nk’uwari muri Kristo ntisigire ikintu cya kamere na kimwe..ntitugundire iby’isi. (Abafilipi 2:5). Ishyanga ryera Imana yariremye kuva kuri Adamu ariko ubwo icyaha kinjiraga mu bantu ibintu birahinduka..gusa umugambi w’Imana wagiye ukomereza ka bantu bake batoranyijwe.

Kugeza kuri Kayini amaze kwica Abeli abantu babaye babi ariko Imana iza gukomereza umugambi wayo kuri Seti ari nawe wakomotsweho n’umuryango w’abitwa abana b’Imana naho aba Kayini bari abana b’abantu ...mu bana bo mu muryango wa Seti barongora muri abana b’abantu bo mu muryango mubi wo kwa Kayini ...baba babi kurushaho ariko Imana iza kubonamo Nowa, kuri nowa Havamo Shemu...iza gukomereza kuri Aburahamu imutegeka kuva iwabo atura ukwe aho imweretse imuha isezerano risohoreza kuri Isaka, nawe abyara impanga impanga , umwe ariwe Esawu akerensa umurage isezerano rikomereza kuri Yakobo.

Nawe abyara 12 nabo ntibari batunganye bose, Yuda ni we warengeye Yosefu , Imana ikomereza isezerano kuri Yuda, abyara abana 3 nabo batari batunganye ibicamo 2 kuko umwe yakoze amakosa yiherereye mu buriri birakaza Imana. Erega ireba no mu buriri. Isezerano rikomereza kuri Peresi....ariwe se wa Yesayi. Ntabwo Imana yabura uko igenza ngo umugambi wayo usohore n’iyo hari ikiwitambitse ikivana mu nzira...tumenye abo turibo tuyikorere Dutinya.

Isezerano rero rikomereza kuri Mose ariko bamwigometseho bose ba Kora na bagenzi be bigometse, Imana yasamura ubutaka burabamira, abandi umuriro urabatwika.. Imana ireba mu mutima wabo abatari batunganye bicwa n’ubusagwe bwinzoka, abashije kureba ku nzoka Mose yamanitse barakira (ubura amaso). Imaze kubaha igihugu, yoherezamo abajya gutata , abavuze nabi barapfa hagerayo abatunganye gusa n’abana . Tnganira Imana ubudasiba nibwo uzabaho ukagerayo. Jya uhugura abandi nkuko Yosuwa yabigenje abonye batangiye kurangara arabahugura abahitishamo Imana bazakorera...nawe ati njye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka. Burababaza kubona umuntu witwa ko akijijwe agenda avangavanga..Imana ituganze. Rero Imana yagiye ikosora abantu kuva mu bacamanza, abami bose, bigabanyamo 2 barazerera bajya i Babuloni no mu buperesi.

Bamaze gutagangara Imana yibuka isezerano ryayo iravuga iti ngiye kubagarura ( Ezekiyeli 36 :33 ) iti nzabagarura mbakureho imyanda yose, nzabuhagira nzabasukaho umwuka wera, mbakuremo umutima umeze nk’ibuye mbahe umubiri.

Yohana yanditse ko abamwemeye bose yabahaye ubushobozi kuba abana b’Imana.Ngo aba ntibabyawe n’ubushake bw’umugabo. Babyawe n’Imana ( Yoh 1:12-13) Twaratoranyijwe kandi turashinganye. Imana itwitayeyo. Ugenda uko idashaka ntibizamuhira kuko ikuraho ibidafite umumaro.

Rom 11:16 aho uva hakugaragaza uwo uri we. Rero era nkuko Data Yera.
Ubwoko bwatoranyijwe:Ishyanga ryera...Imana izaryishyira ritariho umugayo ,umunkanyari n’ikizinga.

Imana iduhe kwera muri uyu mwaka kandi iturindire mu murimo w’ubutambyi yaduhaye kugirango tubone gushaka no gukiza icyazimiye natwe ubwacu twarabanje gukira. Nawe niba wibaza icyo wakora ngo ube umwe mu ishyanga ryera, biroroshye ni ukwizera Umwami Yesu gusa ukemera guhinduka umwana w’Imana, ukabaho ubuzima bwejejwe kubwa Yesu kandi numwemerera azajya aguha imbaraga zo kunesha isi kuko nawe yayinesheje. Imana ibahe umugisha.

Murakoze

[email protected]