Uko tugambirira byerekana urugero twizeraho Imana

“Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga umutware w’inkone kugira ngo atiyanduza.” Daniyeli 1:8

Mbere y’uko ikintu cyose gikorwa, kibanza kuba mu bitekerezo no mu mutima: intambara zose ni ho zihera, ibyaha byose ni ho bihera, ndetse n’imigambi myiza yose no ho ihera. Jya ugambirira kutiyanduza, Satani ntazabona aho anyura ngo aguhindure umuterankunga w’imishinga ye mibi.

Iyo Satani ashaka gufata abantu buhumyi, ibyaha abihindurira amazina bikavugwa neza: gusambana bigahinduka kurya ubuzima, kwiba bigahinduka kwitiza, cyangwa kwirwanaho, kunywa ibisindisha bikitwa ubusirimu cyangwa gushaka ibitotsi...

Bityo ibyaha bigakorwa na benshi ku mugaragaro, bikagera aho bikaba nk’ibisanzwe, ariko ntibibuza ko imbere y’Imana bikiri ibayha.

Ugambirire nka Daniyeli, maze ufate umugambi wo kutiyanduza n’ubwo benshi bakwita injiji ariko ntuzite kuri ibyo kuko igihe uzaba ugeze mu rwobo rw’intare Yesu ari we Ntare yo mu muryango wa Yuda arurimo, Imana izakwereka ko icyizere wayigiriye igikwiriye. Azazifunga iminwa zikomeze kwiyiriza ubusa zizafungurire ku bakugambaniye (Daniyeli 6:22-24).

Nugera mu itanura ry’umuriro Yesu uzamusangamo nk’uko bagenzi ba Daniyeli bamusanzemo. Nta cyo uzaba, ahubwo itanura rizategereza abagutayemo (Dan. 3:25).

Uzanyura mu bibazo ariko ubinyuranemo na Yesu kugeza igihe uzabisohokeramo udasa na byo.

Umutima wawe nugambirira kutiyanduza Imana yawe izubahwa n’abakubona, uhere ko nawe wubahwe! Bigire intego yawe, uhagarike imigambi mibi wari ufite mu buzima.

Mbifurije kugambirira neza mu nyungu z’Imana kandi mwizeye kuko Imana itareba nk’abantu. Ibyo ubibye nibyo usarura.

Murakoze cyane Imana Ibahe umugisha.