Uko Yesu Kristo yaje kudukiza

Matayo 18:11 “ Umwana w’umuntu yaje gukiza icyari cyazimiye”

Intego nyamukuru yazanye Yesu ni Ugukiza umwana w’umuntu, Imana ishimwe cyane. Mu gukiza harimo ibintu byinshi. Gukiza icyari cyarazimiye, birumvikana ko yahoze mu rugo, nyuma akaza kuzimira, iyo umuntu cyangwa itungo rizimiye rihura n’ingorane kuko umuntu wese uribonye nta mpuhwe, ndetse nugize ngo aragira impuhwe haba hari izindi nyungu zihishe inyuma. Ariko Umwana w’umuntu waje aje gukiza icyari cyarazimiye. Yaje ngo intama zibone ubugingo ndetse bwinshi. Imana ishimwe.

Gukiza kwa mbere ni ukudukiza ibyaha, kutubatura, kutuvanaho imivumo yose ikomoka ku cyaha. Bibiliya iravugango iyo umuntu ari muri Kristo Yesu, ibya kera biba bishize dore byose biba bibaye bishya. Muyandi magambo, iyo umuntu yinjiye muri Kristo Yesu aba atangiye icyiciro cy’ubuzima bushya. Kandi ntawundi agakiza kabonerwamo kuko nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo (ibyak 4:12).

Gukiza kwa kabiri tubonera muri Kristo ni ugukizwa ibituremerera. Ntabwo ibintu byose biremerera abantu ari ibyaha; ubuzima, umuryango wavutsemo, ibikomere bitandukanye wagize mu buzima, n’ibindi ibyo byose biri mu byazanye Yesu. Yesaya 53:4 “ Nukuri intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye…”.

Muhumure Kristo waduhamagaye ari ku ngoma kandi agambiriye kutugirira neza. Yesu yavuze amagambo meza: icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira iki kirema nti’ ibyaha byawe urabibabariwe, cyangwa ni ukumubwira nti’ Byuka wikorere ingobyi yawe utahe? (Mariko 2:9), Ndagutegetse byuka, wikorere ingobyi yawe utahe. Imana ishimwe, aha Yesu yabwiraga abantu ko nyuma yuko umuntu ababariwe ibyaha, ko gukiza umubiri ari ikintu cyoroshye. Igikomeye ni ukubabarirwa ibyaha. Muhumure rero Kristo ari ku ngoma, kandi ingoma ye ni iy’amahoro, ubwo yabashije kugukiza ibyaha n’iby’umubiri byawe yabikoraho kuko arabishoboye.

Gukiza kwa gatatu ni uko tuzimurwa bya burundu muri iyi si. Imana ishimwe. Impamvu isi itwanga ni uko tutari abayo. Umunsi umwe tuzimuka tujye iwacu. Muri iy’isi turi abambasaderi ba Kristo, igihe kizaza ubwo tuzasubira muri gakondo yacu yo mu ijuru. Mbibutse ibi, niba abantu bakorera Imana bakagombye kuyikorera nk’abanatu biteguye gutanga raporo mu ijuru, vuba aha. Umuririmbyi ati tuzimuka mu isi tugere iwacu, amen.

Yohana 14 :3 ‘Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo’. Imana ishimwe kuko Kristo yaje gukiza. Hari umunsi tuzirirwa mu isi ariko ntituyiraremo, muhumure, umuririmbyi yaririmbye neza ngo hazabaho umunezero wo kunezeza umugenzi. Amen. Ihanganire urugendo kuko ntabwo tuzaruhoramo, n’abisirayeli igihe gikwiriye bashyitse muri kanani, igihugu cy’amata n’ubuki. Imana ibahe umugisha.

[email protected]