Ujye wiringira Imana kuko ibyo yasezeranye izabisohoza.

Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, n’aho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera. (Habakuki2:3)

Mu gihe mwiyemeje gutera intambwe ngo mugere ku nzozi Imana Yashize mu mitima yanyu, bishobora na none gufata igihe. Imana ntabwo Izasohoza izo nzozi ako kanya, kubera ko igihe cyo kuzitegereza ari intambuko ituma ukwizera kwanyu gukomera. Muri Habakuki 2 Imana Iravuga ngo: Igihe ntabwo kiragera kugira ngo ibyerekanwe bisohore, ariko mu gihe cabyo bizasohora.

Na Yesu yategereje imyaka 30 mu nzu y’umubaji…Muri icyo gihe cyo gutegereza, mushobora gutangira kwibaza ngo”Ni ryari Mwami? Ni ryari uzasubiza amasengesho yanjye?
Kandi akenshi biratugora gutegereza, byaba kwa muganga, byaba mu muhanda iyo hari imodoka nyinshi, yaba muri restaurant, byaba kuri Noheri, mbese igihe icyo aricyo cyose kidusaba gutegereza. Ariko icyo twanga kurushaho, ni ugutegereza ubutabazi bw’Imana.

Byari byababaho na rimwe gushaka kwihutisha ibintu kandi atariko Imana yo Ibishaka? Ibyo bihe biragora cyane. Mukaba mwiteguye, Imana yo igasa nkaho Ititeguye. Icyo Imana Iba Ishaka ni kubakoraho mbere yo gukora kubyipfuzo byanyu! Uwizeye wese agomba kunyura muri kaminuza yo kwiga gutegereza. Bamwe muri twe ntabwo baragera kubona impamyabushobozi zabo z’ishure ryo gutegereza!

- Nowa yategereje imyaka 120 uhereye ku musi yatangiriye kubaza ubwato kugeza ku musi imvura igwa.
- Aburahamu yasezeranijwe ko azaba sekuruza w’amahanga menshi ariko ntiyigeze abyara mbere y’imyaka 99.
- Imana Yabwiye Mose ko ariwe uzabohora ubwoko bwayo uburetwa bari bamazemo imyaka 400, hanyuma Ituma Mose ategereza imyaka 40 mu butayu.
- Yosefu yamaze imyaka mu buroko mbere yuko Imana Imuzamura Ikamuha kuyobora igihugu.

- Nyuma yo gusirwa amavuta kugira ngo abe umwami, Dawidi yagombye gutegereza imyaka kugira ngo azagere kuri bwa bwami.
Twese uko turi tugomba kunyura mu bihe byo gutegereza. Na Yesu ubwe Yategereje imyaka 30 mu nzu y’umubaji mbere yo gutangira umurimo we.
Ni kuyihe mpamvu tugomba gutegereza? Igihe cyo gutegereza kitwigisha kwiringira Imana. Tumenya ko igihe cy’Imana ari cyiza, nta nenge gifite. Kimwe mu kuri tugomba kumenya ni uko gutinda kw’Imana bidakuraho umugambi wayo.