Ujye wibuka umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe! Ev. Adda-Darlene.

Ujye wibuka umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe,iminsi mibi itaraza, imyaka itaragera ubwo uzaba uvuga uti: "Sinejejwe nabyo". Umubwiriza 12:1

Ubuzima bubeshwa bwiza n’uko hari ibyo tubamo, ibyo tureba, ibyo turya twumva bitubereye byiza. Imana yashyize uburyohe mu buzima ku buryo nubwo duhuriramo n’intambara, ntabwo ari kenshi umuntu yifuza ko ubuzima bwe bwo muri iyi si bwarangira.

Niyo mpamvu usanga umuntu yishyiriraho ibimukingira kugira ngo adapfa, kugira ngo adasiga buno buzima. Imana yashyizeho igihe cyo kubaho k’umuntu, ariko icyo gihe kigabanijemo ibice.

Igice cya mbere, ntabwo umuntu aba azi ibiryoshye ibyari byo, bamuhitiramo, baramunombera, aba akiri umwana.

Amaze gukura aba azi neza ibiryoshye. Aha, ntibimworohera kureka ibiryoshye birimo ibyaha. Aba yumva atabireka. Gusambana, kunywa inzoga, itabi n’ibindi bibiherekeza nabyo hamwe n’ibindi byiza, yumva byose yabibamo kuko yumva biryoshye.

Aha, kwibuka umuremyi bisaba imbaraga nyinshi. Kandi ibiryoshye byinshi bigira ingaruka mbi harimo no kuzarimbuka iteka.

Igice cya nyuma, aha ni mu busaza. Niho umuntu yakita muri sinejejwe nabyo. Aha, amaso arahuma ntareba muri Bibiriya. Amatwi arapfa ntiyumva umuvugabutumwa, ntiyumva amakuru y’ibitangaza byabaye. Amenyo aba atakibasha brochettes, cg ntanarimo. Aha, ibiryohereye ntibikenewe kereka ibisharira.

Niyo mpamvu Bibiriya igusaba gushaka umuremyi iminsi mibi itaraza. Korera Imana ukibasha kuyihimbaza, utaragera muri Sinejejwe nabyo.

Hitamo neza, hitamo Yesu, Satani ni umubeshyi.

Habwa umugisha wowe warangije guhitamo Yesu, mukomereho uzagere mu gihe cya Sinejejwe nabyo, byibuze unejejwe na Yesu, unejejwe n’Imana mu mutima, Yesu aguhe umugisha.

Ev. Adda-Darlene.