Ujye utumbira Yesu wenyine!

Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye., dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose , yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana. (Abaheburayo 12:1-2)

Uyu mwanditsi amaze kwandikira Abaheburayo no kubereka abantu b’ibyitegererezo cyangwa se intwari zo kwizera yongeraho ngo ubwo tugoswe n’abahamya bangana batyo, mbega nta rwitwazo dufite ahubwo dukwiye kwiyambura ibituremerera byose n’icyaha kitwizingiraho vuba.

Hari igihe umuntu akizwa kandi akumva koko yakoze uko ashoboye ariko akaba afite icyaha iteka uko agiye mu ntege nke kimuganza akisanga yagikoze, mbese vuba mbere y’ibindi ariko nubwo bimeze bityo Ijambo ry’Imana ryatweretse intwari zabyitwayemo neza zitubera abahamya hanyuma natwe dusabwa kwiyambura ibituremerera kugira ngo dusiganirwe aho dutegekwa kandi twihanganye,ikindi tugatumbira Yesu kandi wenyine.

Ijambo gutumbira rifite ubusobanuro bwihariye buvuga guhanga amaso, umuntu utumbiriye ushobora kumunyura iruhande ntabimenye ashobora guca ahantu imvura yaguye akabimenya aharenze, none Yesu ngo tumutumbire wenyine, ushobora kwicara mu nama ukaza gutumbira umuntu runaka cyangwa ikintu runaka iyo umaze kumutumbira umutima n’ubwenge byose bimuhugiraho kuburyo utwarwa bavuze ngo bakome amashyi ushobora kwikanga, umuntu utumbiriye nta kindi atekereza keretse aho atumbiriye gusa akahashyira ubwenge n’ibitekerezo n’umutima byose, ikindi ni uko iyo utumbiriye ikintu urushaho kubona ibyo utajyaga ubona ugasobanukirwa birenze.

Hari ibintu byinshi umuntu yatumbira ariko gutumbira Yesu wenyine nta kindi umubangikanyije nta kindi wabinganya kuko nibyiza cyane kandi bigira umumaro mwinshi. Hariho umuntu witwa Koruneliyo ngo yari umutware w’umunyadini akubahana Imana n’abo mu rugo rwe bose, agira n’ubuntu bwinshi ikindi agasenga ubudasiba, aza kubona Malayika w’Imana yinjiye iwe aramuhamagara hanyuma Koruneliyo aramutumbira, aramutinya aramubaza ati ni iki mwami? Malayika aramubwira ati gusenga kwawe n’ubuntu bwawe bizamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana.Ibyakozwe n’intumwa (10:1-4)

Ikirema cyahoraga gisabiriza ku irembo ryitwa Ryiza cyatumbiriye Petero na Yohana kihavana gukira ( Ibyak 3:5-7)
Mwenedata ujye utumbira Yesu kandi umutumbire wenyine umuririmbyi (388) yaravuze ngo nutumbira Yesu uzasa na we, bose bazamenya ko ubana nawe hanyuma umusaruro ni uko bazareka ubugome bagafata umwanzuro wo kwitaba Yesu.

Guhanga Yesu amaso ukamutumbira bifite umumaro, mu bibazo byawe bya buri munsi ujye utumbira Yesu wenyine abe ari we wiringira kuko ni we nshuti nziza kandi arusha abandi bose kudukunda naho inshuti zose zakureka Yesu ntajya ahemukira abo abakunda, Amen