Ujye ubikira ijambo ry’Imana mu mutima wawe bizakurinda kuyicumuraho!

‘’Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuramo.’’ Zaburi 119:11

Abantu benshi mu minsi ya none ubona bafite inyota y’ijambo ry’Imana kandi ukabona bashishikajwe no kurishakisha.

Akenshi usanga igihangayikishije ari uko imikirizwe ya bamwe idakwiriye, ugasanga umuntu wari ukwiye kuba ikitegererezo niwe uri gukora ibidakorwa.

Hari ubwo umuntu ku giti cye agerageza uko ashoboye kugira ngo adacumura ku Mana ariko akisanga yacumuye akaba nka wa muririmbyi wavuze ngo agerageza uko ashoboye kwibuza inama mbi z’ibyaha ariko akabyibonamo. Ntabwo rero aba ari ibintu byoroshye kubaho ubuzima budacumura ku muremyi ariko kandi birashoboka, kuko Imana ntiyari kudusaba ibintu bidashoboka.

Uko bisa kose ibintu bitunanira hari ababishoboye kuburyo nta rwitwazo na ruto twabona, uwandikiye Abaheburayo yaravuze ngo ‘’Ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambura ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho gutegekwa twihanganye’’ Abaheburayo 12:1
Aha bari bamaze gutondeka intwari zose zo kwizera. Ibi bintu byo gukizwa turimo hari abacuruje bakiranuka muri byo, hari abakoze politiki birakunda, abacishijwe bugufi birakunda, abakomeye n’aboroheje Imana yibikiye muri buri cyiciro uwaguhamiriza ko ibyakunaniye byashobokaga.

Dawidi nawe yabayeho ubuzima bujya gusa n’ubu, yibaza icyo yakora kugira ngo atsinde umubiri, isi na satani bimutera gucumura asanga nta kintu na kimwe kibaho cyahesha umuntu wizera kubaho ubuzima budacumura uretse kubika ijambo ry’Imana mu mutima.

Umutima w’umuntu ubamo ibintu byinshi rimwe na rimwe hakaba igihe usanga harimo nibidashobora kukugirira akamaro, urugero inzika, ubugome, amaganya, ubwibone n,ibindi byinshi kandi ibyo byose nta na kimwe gishobora kubaho ubuzima budacumura, ahubwo ni bya bindi bituma kamere icumura ikura, ariko umutima wawe iyo uwubitsemo ibyanditse byera hamwe n’amagambo Imana yakubwiye biragufasha bikurinda kuyicumuraho.

Iyo ugiye gutana Ijambo ry’Imana wabitse mu mutima wawe rirakugarura, iyo wihebye ijambo ry’Imana riri muri wowe riraguhumuriza kandi rikakugarura ugiye gutana.

Ijambno ry’Imana ni itabaza rimurikira ibirenge byacu, rituyobora inzira nziza Imana ishaka.