Ujya umenya guhunga ibyaha?

Bukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta bandi bagabo bo mu nzu barimo. Uwo mugore afata umwenda we aramubwira atiTuryamane”. Amusigira umwenda we arahunga, arasohoka.” Itangiriro 39 :11-12

Aha ni igihe Yosefu yabaga muri Egiputa, nyuma ngo nyirabuja ariwe mugore wa Potifari aramubenguka ngo akajya amwoshya ngo baryamane. undi nawe arahakana pe atiNone nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana ? Itangiriro 39:9.

 Nyirabuja yaje gucunga igihe Yosefu yinjiye munzu gukora umurimo we nk’uko byari bisanzwe, noneho umugore ngo ahita afata umwenda wa Yosefu ati “Turyamane” !!! Itangiriro 39:12

“Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi niwowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka” Itangiriro 4:7 .

Mu yandi magambo ngo icyaha kikubikiye nk’inyamaswa igutegeye ku muryango ngo igusumire!!!

 Ikintu rero cyanteye ubwoba, nuko icyaha nta muntu gitinya, ni nk’urupfu. Si ikibazo cy’umurimo nkora mu itorero cyangwa se mu idini runaka, si ikibazo cy’imyaka maze mu gakiza, kuko na Bibiliya iravuga ngo ntituragera aho satani atabasha kugeza imyambi, nuko rero wirinde. Nagiye mbona abato n’abakuru, abamaze igihe kunini n’igito bose bajya bagwa mu moshya iyo hatabayeho kwirinda no gutabarwa n’Imana yo mu ijuru! Bibiliya kandi ikambwira ngo uwambara imyambaro y’urugamba ye kwirata nkuyiyambura aruvuyeho. Icyampa nanjye nkazarangiza urugendo rwanjye amahoro.

Nyirabuja wa Yosefu rero , njye mbona yari gatumwa, yari yaratumwe na satani kwica ubugingo bwa Yosefu kugirango ibyo Imana yamuvuzeho byose bibe imfabusa, ariko Imana ishimwe ko yamuneshereje, iyaba Yosefu yaratsinzwe wenda natwe kuri ubu tuba tubyitwaza ngo ntakundi byagenda!!

Igikomeye cyane ngo ni ukuntu icyaha kikubikira nk’inyamaswa ku muryango ngo igusumire! Iri jambo ni ryo Uwiteka yabwiye Kayini, asa nkaho amuburira ngo ataza kugwa mu mutego w’icyaha ,ariko biranga biba iby’ubusa yica murumuna we!!!! Yesu adusure

Buriya nubwo ngenda mu muhanda , nkabyuka nkajya ku kazi, nkirirwayo, nimugoroba nkagaruka mu rugo cyangwa se nkajya ku rusengero nkabona gutaha ariko nziko aho hose satani aba anyubikiriye ngo angushe mu byaha ariko nkwiriye kubitegeka mu izina rya Yesu.

Yosefu we rero ngo abonye bikomeye akuramo ariruka arahunga!!!! Iyaba akiriho nakamubwiye nti Yesu aguhe umugisha wabaye intwari udusigira urugero rwiza!

Nkimara gukizwa hari amagambo banyigishije, maze nyabika mu mutima wanjye, nuyu munsi ndacyayibazaho” Guhungisha Yesu uri muri wowe”. Ubwayo ntiwahita uyumva, ariko bansomeye ijambo riri muri Matayo 2:13 “ Bamaze kugenda, Marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati” Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo kugeza aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice”

Tujya turirimba ngo sinzibagirwa igihe nakizwaga, ubwo Yesu yinjiraga murijye, mu by’ukuri nanjye ibyo byambayeho Yesu yinjira murijye numva ibintu bibaye bishya kandi nubu numva andimo pe. Nubwo bimeze gutyo, hari Herode ugenza umwana ngo amwice, hari muka potifari ukubikiriye kugirango ahari arebeko yaburizamo umugambi w’Imana ku buzima bwawe, ariko ukwiye kubitegeka, Yosefu we ngo yamenye ko ubugingo buhenze akuramo ariruka ahunga icyaha!!! Yosefu wundi nawe ngo yahungishije Umwana Yesu kuko yamenye ko Herode amugenza ngo amwice, yagarutse aruko marayika amubwiye ko Herode yapfuye.

Urugero rw’uko wahungisha Yesu uri muri wowe:

-Nshobora kuba ndi ahantu bagatangira ibiganiro bidahesha Imana icyubahiro, iyo bibaye ngombwa iyo nticaye aho ngo mbabwirize, mpitamo kwimuka cyangwa ngataha ngo ntakomeretsa Yesu uri murijye

- Hari amanama menshi atari ay’abantu bakijijwe, ibirori runaka, imihango( nk’ibirori byo kwongera abakiriya ba primus, GUMA GUMA….),

NBiyo ubanye n’umuntu igihe kirekire wagombye no kumenya ibyo akunda n’ibyo yanga kugirango ujye ubimurinda ari nabyo nise guhungisha Yesu uri muri jye

Mu gitabo cy’umugenzi, Mukristo ajya gutangira inzira ijya mu rurembo Siyoni, hari ibintu by’ingenzi yabanje kwigishwa bizamufasha mu rugendo , none nanjye nifuzaga kukubwirako kumenya guhunga icyaha, nacyo ari kimwe mu bintu bizagufasha kurangiza urugendo rwawe amahoro.

MANA NK’UKO WAFASHAGA BA SOGOKURUZA, NIKO NATWE UZADUFASHA TUGEZE KU GUPFA

Ibihe byiza.

Alice Rugerindinda