Ujya uhangayikishwa niyo utabanye neza na Yesu?

Iyo turebye ubuzima bw’abantu bakundana usanga ari ibintu bitangaje, inshuro nyinshi nyuma yo guhura habaho kumenyana, muri wa mwanya wo kumenyana rero niho buri wese atega amatwi kugira ngo amenye ibyo mugenzi we yanga kugirango niba we yanabikundaga yige ubundi buryo bwo kubigabanya cyangwa no kubireka kuko gukunda ni ugutanga no kwakira.

Ibi niko bigendekera umuntu umaze kwizera Kristo nyuma yo guhura nawe atangira gushaka uburyo yamumenya neza, Yesu ubwe ashobora kumwibwira, ashobora kumutumaho izindi nshuti ariko akenhi icyo Yesu akora ariyizira.

Hari igihe umuntu aba afite ibintu akunda mu buzima bwe kandi bimushimisha, hakaba igihe Yesu abwiriza umutima wawe kubireka, hariho bamwe bumvira iryo jwi vuba hari n’abandi bigora kubyumva ariko burya hari igihe uba utaramukunda by’ukuri.

Kuko Yesu yaravuze ngo nimumkunda muzitondera amategeko yanjye. Yohana 14:15, uyu muntu rero umaze kumenya Yesu asigara ashakisha uko yamenya ibyo akunda nibyo yanga, hari n’ibyo yibwiriza kureka bitewe nuko umutima we umwemeza ko bidashimisha Yesu.

Iyo ukunda umuntu hari ibyo wigomwa kubwe mbese ko Yesu yagukunze akigomwa intebe y’ubwami yari yicayeho, agasiga icyubahiro n’ubwiza yari afite mw’ijuru, akemera kuza musi akabaho ubuzima bugayitse ndetse akemera gutukwa no gusuzugurwa kubwawe, waba ubihereza agaciro?

Hari abantu bishimira kwakira ariko kurekura bikaba ikibazo, nyamara Yesu yarekuye icy’agaciro, icyubahiro kiraryoha ariko Yesu yaragisize kubera wowe.

Nta muntu wakwishimira kubabaza uwo akunda, nta nubwo wamwima icyo ufite, ukababazwa niyo mutameranye neza bikaguhangayikisha. None wowe wakwibaza ujya uhangayikishwa niyo utabanye neza na Yesu? Iyo bibaye ukora iki?

Ntakindi Yesu yifuza kuri wowe uretse wowe ubwawe Yesu ashaka ko wigomwa ukamuha umutima wawe akawukoresha nicyo akeneye, ashaka ubuturo muri wowe akeneye icumbi mu buzima bwawe, Yesu yifuza gukorana nawe, emera ntugundire igifite agaciro Yesu akeneye maze urebe ngo uraryoherwa no kwitwa Umukristo.