Uhungira he iyo wugarijwe?

“Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati “ Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse I Siriya hakurya y’inyanja, kandi dore bageze I Hasasonitamari ( ari ho Enigedi). Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa” 2 Ngoma 20: 2-3
Ku mutwe w’aya magambo haranditse ngo : “Abayuda baterwa n’abamowabu, Yehoshafati afatwa n’ubwoba atakambira Uwiteka”.
Mu gihe abandi bami b’abapagani bihutiraga kujya gutambira ibitambo ibigirwamana byabo ngo babisabe intsinzi, we ngo yihutiye gushaka Uwiteka. Amen

Burya iyo dutewe n’amakuba, abantu bakora ibintu bitandukanye: bamwe baheranwa n’amaganya, abandi bitotombera Imana, abandi bahitamo kuyivaho, ariko uyu mwami njye nasanze yari umunyabwenge cyane! Ngo gutinya kwe kwamuteye kwihata gushaka Uwiteka, ngo ategeka abayuda bose kwiyiriza ubusa no gusenga! Imana ishimwe cyane
Umurongo waho wa 12 “ Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso”

Imana yumvise gusenga k’ubu bwoko no gutakamba kw’uyu mwami Yehoshafati inanirwa kwiyumanganya. Amen. Uku kuntu berekaga Imana ko nta bundi buhungiro bafite byahagurukije Imana. Dore uko yahise ivuga : “ Mwitinya kandi mwe gukurwa umutima n’izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urw’Imana” 2 Ngoma 20: 15
“ Mbese hari ishyanga rikomeye rifite imana iriba hafi, nkuko Uwiteka Imana yacu ituba hafi, iyo tuyambaje? Gutegeka kwa kabiri 4:7. Imana ishimwe cyane

Intambara irangiye nagiye kwibona mbona ndi mu muryango wanjye arinjye ugomba kuwutunga kandi nari umwana, nigaga muwa gatanu w’amashuri yisumbuye ( secondaire). Nagize umugisha icyo gihe mbona akazi rwose ubuzima busa naho bubaye bwiza abana babona ibibatunga. Nyuma y’igihe gito rero amashuri yaratangiye, ngira ikibazo kinkomereye cyo kwibaza niba nzareka akazi nkajya kwiga cyangwa niba nzaguma ku kazi nkareka kwiga. Iyo nabwiraga mu rugo ko ngiye kureka akazi ngasubira mu ishuri bose baririraga rimwe bati tuzabaho dute! Noneho nkibwira nti uwareka ishuri, ariko nanjye kubera gukunda ishuri cyane , iyo nahuraga numuntu wambaye imyenda y’ishuri, narariraga cyane numva ishavu rigiye kuzanyica nkibaza ukuntu mvuye mu ishuri bikandenga. Iyo nagishaga inama bantu bakuru , buri wese yambwiraga uko abyumva, umwe ati guma ku kazi kuko ubuzima ari amafaranga, undi ati ati kutiga biragatsindwa, ati mu minsi iza uzaba atarize ntacyo azaba aricyo n’ibindi n’ibindi.

Numvise ndembye nshobewe ntazi icyo guhitamo, nanjye nahungiye k’Uwiteka, mfata amasengesho yo kwiyiriza ubusa iminsi itatu mbwira Imana nti ndagushimye ko ikibazo kinkomereye ndi imbere yawe, nti none ndagusaba ko umpitiramo ikintu kimwe muri bibiri kizatuma nticuza mu buzima. Nti numpitiramo kuguma ku kazi, unkuremo umutima wo gukunda ishuri , sinzongere kubona abiga ngo ndire, numpitiramo kujya kwiga, sinzigere narimwe ntaha ngo mbure icyo kurya mvuye ku ishuri, kandi na bene mama ntibazigere na rimwe bifuza icyo kurya ngo bakibure.

Amasengesho nayarangije, Imana inyemeje kujya mu ishuri kandi ntakintu nakimwe nabonaga Imana yazaheraho idutunga, ariko impamvu ngitanga ubu buhamya nuko Imana yanyeretse ko ariyo yari yavuganye nanjye kuko yabiherekeresheje ibimenyetso n;ibitangaza. Imana ishimwe cyane kuko uko nayisabye niko yabikoze, yaradutunze iratugaburira , iratwambika idukorera byose nk’Imana. Ni ukuri nta mwenda yansigayemo.

Guhungira k’Uwiteka bigira umumaro kuruta guhungira ku bana b’abantu. Abana b’abantu bashobora kutakumva, bashobora kukumvira ubusa. Bashobora no kukumva no kukugirira impuhwe ariko nyine kuko ari abantu bakaba nta gisubizo bafite cy’ikibazo cyawe ariko wari ukwiriye kwiga kujya uhungira k’Uwiteka kuko we utabura uko abigenza.
Ibihe byiza