Uhamagarirwa gufasha mugenzi wawe

Ahari waba wibaza uti « Mbese Mugenzi wanjye ni nde ? » nk’uko Yesu na we mu gihe yari akiri ku isi hari abajyaga bamubaza iki kibazo.

Ushobora kubona igisubizo mu ijambo dusanga mu buhanuzi bwa Yesaya (Ibice 58) :

« Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk’ikondera, ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.

Icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye, nk’ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka ntirireke amategeko y’Imana yabo, niko bansaba amategeko yo gukiranuka bakishimira gusanga Imana.

Ndetse baribaza bati ‘Mbese igituma twiyiriza ubusa ntubyiteho ni iki ?Ni iki gituma twibabaza ukabyirengaiza ?’

‘Mbiterwa n’uko ku munsi wanyu wo kwiyiriza ubusa muba mubonye uko mwinezeza ubwanyu, mukagirira nabi abakozi banyu bose.Dore icyo mwiyiririza ubusa ni ugutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by’abanyarugomo.Kuri ubu ntimmukiyiriza ubusa uko bikwiriye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru.

Ugira ngo kwiyiriza ubusa nshima kumeze gutyo ?Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk’umuberanya akisasira ibigunira, akaryama mu ivu ?Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa, n’umunsi Uwiteka yishimira ?

Ahubwo kwiyiriza ubusa nshaka ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z’urugomo, mugahambura imigozi y’uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby’agahato byose.

Kandi ukarekura ugatanga ibyo kurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bameneshejwe,ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika,ntiwirengagize bene wanyu.
Maze rero umucyo wawe uzaherako utambike nk’umuseke, ubukire bwawe buzatoha vuba,gukiranuka kwwe kuzajya imbere,kandi icyubahiro cy’Uwiteka kizaba kigushoreye.

Maze nutabaza Uwiteka azagutabara,nutaka azavuga ati ‘ndi hano’.Niwikuramo agahato no gutunga urutoki no kuvuga nabi,ukihotorera umushonji,ugahaza umunyamubabaro, umucyo wawe uzaherako uvire mu mwijima,kandi urwijiji rwawe ruzatamuruka habe amanyway’ihangu.

Uwiteka azajya akuyobora,azahaza ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa azakomeza amagufwa yawe.Uzamera nk’urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk’isoko y’amazi idakama.

N’abazagukomokaho bazubaka mu matongo ya kera yasenyutse, uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi kandi uzitwa Uwica ibyuho kandi Usibura inzira zijya mu ngo.

Nuhindukira ntukandagire isabato,ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanje wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka ukawita uw’icyubahiro ukawubaha, ntiwigire icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe, nuko uzishimira Uwiteka,nanjye nzaguha kurambagira mu mping z’igihugu,kandi nzagutungisha gakondo ya Sogokuruza Yakobo » Akanwa k’Uwiteka ni ko kabivuze.’

Ibi ni byo biranga idini y’ukuri.Kugirira abandi imbabazi.
Iyo witegereje usanga Yesu yarakundaga kugirira abantu benshi impuhwe akababarana na bo kandi Na nubu aracyabikora, ntiyahindutse.

Gufasha bagenzi bacu ni inshingano.Yesu yavuye mu ijuru, mu cyubahiro cye aza azanywe no kutwambika mu buryo bw’umwuka ubwo twari twambaye ubusa.Yasangiraga n’abanyamubabaro bo ku isi, abanzwe n’imiryango yabo, abakene kandi ashaka ko natwe tubikora mu izina rye.

Tugarutse kuri iki gice cyo muri Yesaya, turasanga Imana idusaba gusangira n’abandi ibiribwa, tukagabana imyambaro yacu n’abatayigira, tugacumbikira abashyitsi, ntitugire uwo duheza uko yaba ari kose, tugafasha abandi mu buryo bwose bushoboka tutiyitayeho.

Ni bwo izatubera umuyobozi,ikita ku byo dukeneye ikabiduha, ikadukomeza ndetse ikadukiza.Umucyo w’Uwiteka uzaturasira ndetse n’icyubahiro Cye.

Nuko Umwami azabwira abari iburyo bwe ati « nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba » Abakiranutsi bazamubaza bati ‘Mwami twakubonye ryari ushonje, ufite inyota,...’

Umwami azabasubiza ati ‘ Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi ari jye mwabikoreye’. Matayo 25 : 31-46

« Cyangwa se hagira mwene data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa kandi akaba abuze ibyo kurya by’iminsi yose maze umwe muri mwe akamubwira ati ‘genda amahoro ususurukirwe uhage, ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye, byavura iki ? » Yakobo 2 :15-16